Ireme ry’uburezi si abarimu beza n’imfashanyigisho - Habitegeko Francois

Yanditswe na Kuwa 9/06/2019, Saa 20:03:11 Yasuwe inshuro 111

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuli rwa Mere du Verbe Kibeho, bazajya bararamo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yibukije abantu ko ireme ry’uburezi atari ukuba abanyeshuri bafite abarimu beza, n’imfashanyigisho gusa, ahubwo ko n’ubuzima babamo burigiramo uruhare.

Yagize ati:" Ntabwo waza ngo wirirwe wigishiriza umwana ku zuba, ngo ugire ngo hari icyo bamenya, ariko niba baryamye neza, bakarya neza, bakigira ahantu heza, bakigishwa n’abarimu beza, byanze bikunze ireme riraboneka."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ushaka gutera imbere azamura ireme ry’uburezi.

Yavuze ati:" Ushaka gutera imbere azamura uburezi, aba turi kurera ubu, nibo bazubaka iigihugu."

Uyu muyobozi, akomeza asaba abanyeshuri kuzafata neza iyi nyubako bubakiwe, kuko bari bafite ikibazo cy’inyubako zishaje none bakaba babonye inzima .

Iyi nyubako abanyeshuri bazajya bararamo mu rwunge rw’amashuri rwa Mere du Verbe, yubatswe n’umushinga Stirling hands foundation wo muri leta zunze ubumwe z’amerika, ku bufatanye n’akarere ka Nyaruguru, ikaba yaruzuye itwaye miliyari imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itatu by’amafaranga y’ u Rwanda.
(100,630,000 Frws)

Igizwe n’amagorofa abiri, ikazajya icumbikira abanyashuri bagera kuri 338.