Irak: Umujyi wari umaze imyaka 3 mu maboko y’inyeshyamba wabohojwe

Yanditswe na Kuwa 10/07/2017, Saa 14:18:03 Yasuwe inshuro 160

Umujyi wa Mossoul ufatwa nk’umujyi wa kabiri mukuru wa Irak wabyinnye intsinzi nyuma yo kubohozwa n’ingabo za Leta, aho bamwe mu baturage batangiye guhunguka bava hirya no hino aho bari barameneshejwe n’inyeshyamba za Leta ya Kislam.

Ibi ni byatangajwe na Minisitiri w’intebe wa Irak, Haïdar al-Abadi ubwo yari mu majyaruguru ya Irak, akemeza iyi ntsinzi y’ingabo za Leta ya Irak.

Inyeshyama za Leta ya Kislam ngo uyu mujyi zari ziwumaranye imyaka igera kuri itatu, abaturage bahora mu bwoba kandi ari nako zibajujubya bamwe bagahitamo guhungira mu bindi bihugu baturanye.

Minisitiri w’intebe wa , Haïdar al-Abadi yashimiye ingabo za Leta igikorwa zagezeho mu gihe gito kandi hatangiritse byinshi, bakaba bageze ku ntsinzi igamije kubohora abaturage bari mu kaga.

Gufata umujyi wa Mosoul bikaba bifite icyo bisobanuye ku nyeshyamba za Leta ya Kislam, kuko n’ibindi bice byagiye byigarurirwa n’izi nyeshyamba bahawe isomo ko bagiye guhiigwa kandi bakirukanwa ku butaka bwa Irak.

Mu buryo bugera kuri bubiri bwifashishijwe haba gukoresha ibitero byo ku butaka no mu kirere, Leta ya Irak iratangaza ko ikibazo kigiye kuba igihe ubundi bagatangaza intsinzi irambye mu gihugu hose, nkuko Reuters dukesha iyi inkuru ibitangaza.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yashimiye ingabo zabohoye umujyi wa Mossoul kandi akomeza kwizeza ubufatanye muri gahunda yo gukomeza kugira ihuriro rigamije kugarukana amahoro muri aka gace ko mu burasirazuba bwo hagati.

Mu gihe cy’amezi 9 hashakishwa uburyo bwo kwirukana izi nyeshyamba za Leta ya Kislam, ngo hakoreshejwe ibitero by’indege ariko basanga iyi mirwano igwamo abaturage benshi, abandi bagahunga. Hakoreshejwe kurasa ibisasu bya Rokete mu mihanda, mu bibuga ngo barebe ko izi nyeshyamba zava muri uyu mujyi, ariko zikomeza kwivanga n’abaturage. Ibi bikaba byaratumye ingabo za Leta zikoresha ingufu zidasanzwe ngo zihige bukware izi nyeshyamba.

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->