IPRC-South: Abazarangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bazakanirwa urubakwiye

Yanditswe na Kuwa 2/06/2017, Saa 09:01:19 Yasuwe inshuro 270

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro mu Ntara y’Amajyepfo, IPRC-South, Dr. TWABAGIRA Barnabe aratangaza ko umunyeshuri cyangwa umukozi wo muri iri shuri uzarangwaho ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside atazigera yihanganirwa. Ibi arabivuga mu gihe kuri uyu wa Kane, iri shuri ryibukaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro mu Ntara y’Amajyepfo, IPRC-South, riherereye mu Karere ka Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo. Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaga, aha hari IPRC-South hahoze ishuri rikuru rya gisirikare rizwi nka ESSO (Ecole des sous-offissiers).

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu cyahoze ari Butare bemeza ko ngo abasirikare batorezwaga muri ESSO bagize uruhare simusiga mu ishyirwa mu bikorwa rya Jeside muri ako gace; nkuko GASANA Ildephonse abitangaza.

“Nimvuga ESSO mujye mwumva ko hari ibagiro, nta washoboraga no kuharunguruka” GASANA Ildephonse

Mu gihe ngo hari abitwaga intiti bijanditse muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bwa IPRC-South busaba akora n’abiga muri iri shuri kimwe n’abandi bahanga, guhindura ayo mateka mabi abanyarwanda banyuzemo, bagaharanira kuba abanyabwenge batarangwaho amacakubiri. Dr. TWABAGIRA Barnabe, umuyobozi wa IPRC-South akaba avuga ko bahagurukiye uwari we wese ushobora kurangwaho ingengengabitekerezo Jenoside. Aranaburira abiga n’abakora muri iri shuri ko uwo iyo ngengabitekerezo izagaragaraho azakanirwa urumukwiye.

Kuri iyi nshuro ya 23 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, abafite ababo biciwe mu cyahoze ari ESSO, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Huye, WDA ndetse na IPRC-South by’umwihariko; bavuga ko bafatanyije hagiye gukorwa ibishoboka hagashakishwa amakuru yimbitse ku baba bariciwe muri ESSO.

Ubu bushakashatsi kandi ngo buzanakurwaho urujijo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye aha hari ESSO kuko hari abavuga ko ngo hicirwaga Abatutsi nyamara hakaba hatari haboneka n’umubiri n’umwe w’uwazize Jenoside. Abandi bakavuga ko ngo bishoboka ko hicirwaga abantu ariko imibiri yabo ikajya kujugunywa hanze y’ikigo.

Claude NIZEYIMANA @rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->