IPRC Karongi: Senateri Muhire Adrie yasabye urubyiruko guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 12/12/2019, Saa 12:43:52 Yasuwe inshuro 370

Ibi yabibasabye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukuboza 2019 ubwo yabagezagaho ikiganiro kijyanye no kwizihiza isabukuru ya 71 y’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside yashyizweho umukono ku wa 9 Ukuboza 1948.

Iki kiganiro, kigenewe urubyiruko rwo mu mashuri Makuru na za Kaminuza, cyateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) kikaba cyatangwaga ku bufatanye n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.

Ni mu rwego rwo kongerera abanyeshuri ba za Kaminuza n’Amashuri Makuru ubumenyi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa, ingaruka zayo no kubashishikariza kurwanya bivuye inyuma ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nsanganyamatsiko igira iti “Twizihize isabukuru ya 71 y’amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside (9 ukuboza, 1948) turwanya ingengabitekerezo ya jenoside”, ikiganiro cyibanze ku gusobanura icyaha cya Jenoside, ibikorwa biyigaragaza ndetse n’ibihano byayo.

Mu bindi byibanzweho ni ugusobanura icyaha k’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano, ihakana n’ipfobya rya Jenoside ndetse n’ibihano biteganywa n’amategeko ku bahamijwe n’inkiko ibi byaha.

Aganira na Rwanda Daily News, Senateri Muhire Adrie watanze iki kiganiro yavuze ko iki kiganiro kizafasha urubyiruko kugira ingamba zo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Yatize ati: “Ibi biganiro byagenewe abanyeshuri bo mu mashuri Makuru na za Kaminuza kugira ngo dushishikarize urubyiruko rwacu kugira ubumenyi kuko nk’uko mubizi urubyiruko ni u Rwanda rw’ejo, ni yo maboko yacu.”
Akomeza agira ati: “Nibagira ubumenyi ku mateka yaranze igihugu cyacu cyane cyane kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bazagira n’ingamba zo guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.”

Senateri kandi avuga ko ibi biganiro bizajya biba buri mwaka. “Ibi biganiro twabahaye ni ngarukamwaka, ntabwo ari ukuvuga ngo turabibahaye dutereye iyo. Kwigisha ni uguhozaho, bizakomeza gutangwa no mu gihe cyo kwibuka kuburyo bazagira ubumenyi buhagije na bo bakajya kwigisha abandi.”

Dipl.-Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Karongi we asanga ibi biganiro ari umugisha kuri bo kuko abanyeshuri babikeneye cyane. Ati: “Kuri twebwe iki kiganiro ni umugisha. Nk’uko mwabibonye, iki kigo kibumbiyemo urubyiruko rurenga 1600.”
“Ni abana bakiri bato dukeneye ko bumva amateka y’igihugu cyacu bakakimenya, bakamenya Jenoside icyo ari cyo, bakamenya ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo noneho bakamenya uko bakwiye kuyirinda no kuyirwanya kuko ni bo bayobozi b’ejo, ni bo bagize u Rwanda dutegereje mu gihe kiri imbere.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko kugeza ubu nta kibazo k’ingengabitekerezo ya Jenoside kiragaragara muri iri shuri kuko uretse n’iki kiganiro cyabaye, bagira ibindi biganiro bya Ndi Umunyarwanda n’amatsinda (Clubs) aho bakomeza gushishikariza abanyeshuri kwibona nk’abanyarwanda bakirinda icyabatandukanya.

Nyuma yo guhabwa ikiganiro abanyeshuri ba IPRC Karongi biyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bikorwa bifitanye isano na yo, kwirinda amacakubiri no kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’abavuga ibinyoma ku Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga (Social Media).

Senateri Muhire Adrie
Dipl.-Ing. Umukunzi Paul, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Amasomo n’Amahugurwa muri IPRC Karongi
Abanyeshuri ba IPRC Karongi bitabiriye ikiganiro