IPRC HUYE: Abanyeshuri bashya barasabwa kutaba nk’ihene ziciye ikiziriko

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/10/2019, Saa 16:47:46 Yasuwe inshuro 93

Komiseri mu itorero ry’igihugu arasaba abanyeshuri bashya batangiye amasomo muri IPRC Huye kutaba nk’ihene ziciye ibiziriko.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Alphonse Bakusi, Komiseri mu Itorero ry’Igihugu ushinzwe kwimakaza umuco w’ ubutore n’ ubwitange akaba anashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ itorero ry’ igihugu mu Ntara y’ Amajyepfo, yahaye abanyeshuri baje gutangira mu mwaka wa mbere hari mu gikorwa cyo kwakira intore mu zindi(induction week).

Mu biganiro yahaye uru rubyiruko yarwibukije ko ubu bigenga ndetse bakuze ntawe uzongera kubabaza inshingano n’imwe usibye umutimanama wabo,ababwira ko mu gihe bazaba batimenye bagatakaza umuco n’indangagaciro batojwe ibyabo bizaba birangiye kuko aribyo bakeneye kuruta ubumenyi n’amafaranga.

Yongeye kandi kwibutsa aba banyeshuri biganjemo urubyiruko ko badakwiye kumera nk’abatararezwe ati: “Ubu rero aha niho mugiye kugaragariza ko muzi icyo mushaka Kandi ko muri intore ziboneye, ubwo rero ntimuzabe nk’ihene ziciye ibiziriko.”

Niyigena Pelagie umwe muri aba banyeshuri uje kwiga mu mwaka wa mbere yagize ati: “Uburyo turi kwakirwa bwonyine buratwereka ko tuje ahantu heza kandi hazadufasha kugera ku nzozi zacu. “

Akomeza agira ati:” Ibiganiro twahawe bigaruka ku myitwarire byongeye kutwibutsa ko muri kaminuza n’ubwo ntawuzaba adukurikirana buri munsi nk’uko byahoze mu mashuri yisumbuye dusoje ariko ntituje guta umuco nko kwambara ubusa, gusambana no kunywa ibiyobyawenge kuko bagenzi bacu bakoze nk’ibyo tuzi uburyo byabangirije ubuzima kuko ubu bamwe barabyaye abandi bacikije amasomo yabo babaye imburamukoro.”

Umuyobozi w’ishuri Majoro, Dr. Twabagira Barnabe mu ikaze yahaye aba banyeshuri yabibukije ko aho baje ari mu rugo ariko nanone n’umwana mu rugo aba afite inshingano abazwa.

Ati: u Rwanda nimwe ruhanze amaso mu guhanga imirimo mishya ndetse no guha abandi akazi bityo rero mu masomo mugiye kwiga niho hakubiyemo byose uzayitaho uko bikwiye niho hazava ibyo arota kandi byose bizashingira ku muhate no kubaha indangagaciro z’umuco nyarwanda mwahawe aho mwanyuze hose.”

Abanyeshuri baje mu mwaka wa mbere mu ishuri ryigishe ubumenyingiro rya Huye (IPRC Huye) barasaga 600 bakaba baje kwiga amasomo arimo mekanike,ikoranabuhanga,n’ibijyanye n’ubuhinzi.

GATETE Eric Rafiki/rwandadailynews.com