Iperereza kuri banki y’i Paris ikekwaho gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi rigiye gutangira

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 26/09/2017, Saa 07:59:19 Yasuwe inshuro 881

Abacamanza I Paris bamaze gutoranywa ngo batangire iperereza ku ruhare BNP Paribas, yaba yaragize muri Genocide yahitanye hafi miliyoni y’abatutsi mu Rwanda.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byanditse ko Banki ya BNP Paribas ikekwaho kugurira ubutegetsi bwariho mu 1994 , intwaro zingana na toni 80.

Ntihazwi umubare w’abacamanza bahawe gukora iperereza ku ruhare rw’iyi Banki yo mu Bufaransa, ariko ibitangazamakuru by’I Paris byemeje kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017 ko bigomba gutangira mu gihe cya vuba.

Tariki 22 Kanama 2017, ni bwo imiryango itatu itandukanye ari yoSherpa ugizwe n’abanyamategeko baharanira kurwanya ibyaha by’imari no kurengera ababikorewe; Impuzamiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (CPCR) na Ibuka, bareze banki ya BNP Paribas, iyishinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Iyi miryango ivuga ko BNP yaguriye intwaro ubutegetsi bwariho mu Rwanda, ibyo ngo yakoze yirengagije itegeko ry’umuryango w’abibumbye.

Nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda, ni ku nshuro ya mbere banki yo mu Bufaransa iketsweho kugira uruhare mu bwicanyi ndetse ikanajyanwa mu nkiko.

Intwaro zaguzwe mu birwa bya Seychelles zinyuzwa muri Kongo.

Iyi miryango isobanura ko ngo intwaro zaguzwe muri Seychelles, nyuma yuko hagati y’itariki 14 na 16 Kamena 1994, BNP yohereje amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika kuri Konti iherereye mu Busuwisi y’uwitwa Willem Tertius Ehlers ufite inkomoko muri Afrika y’epfo, ibyo ngo yakoze ku busabe bwa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Aya mafaranga ngo BNP yayohereje mu gihe izindi banki zose zari zanze kuyarekura, mu gihe u Rwanda rwari ruyakeneye ngo byihutirwa hakurikijwe intwaro ngo zari zikenewe mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica abatutsi.

Umugambi wacunzwe na Colonel Bagosora.

Nyuma y’igihe gito, Willem Tertius Ehlers na Colonel Theoneste Bagosora ufatwa nk’umwe mu bacuze umugambi wa Genocide yakorewe abatutsi, ngo baje guhuriza ku mugambi wo kugura intwaro muri Seyshelles, zambukijwe I Gisenyi ziturutse ku kibuga cy’indege cya Goma, umujyi uhana imbibi n’u Rwanda.

 Pauline Mukarurangwa