Inzirabwoba na zo zari ingabo ariko abagabo batandukanira ku bikorwa-Meya wa Nyaruguru

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 25/04/2018, Saa 09:41:49 Yasuwe inshuro 1066

Ubwo mu gishanaga cya Rutabo kiri mu Kagari ka Gasasa mu Murenge wa Cyahinda hatangirizwaga ibikorwa bya RDF Citizen out Reach Program, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye abaturage ko abagabo batandukanira ku bikorwa.

Ni ibintu ashingira ku kuba ngo na kera u Rwanda rwaragiraga ingabo ariko ntizigire icyo zifasha abaturage ahubwo zikaba izo gutinywa.

Mu gihe iz’iki gihe ngo zifasha abaturage kwihuta mu iterambere kandi zaranakoze ibyiza byinshi bizemerera kwituriza.

Ati:” Kera iyo umusirikare yazaga iwabo byagendaga bite? Njyewe ndibuka ko iyo twajyaga guhura uruzinduko nahitaga ndusubika ngasubira iyo mvuye. Yakwinjira mu kabari, havugaga uwo ahaye ijambo. Ibi rero ni ubudasa bw’ingabo z’u Rwanda. Ubundi njyewe uwampa amahoro n’umutekano ibindi nabyishakira.

Ariko hejuru yo kuguha amahoro n’umutekano baraza no kugufasha kwiteza imbere. N’ubundi mbere ya Jenoside igihugu cyari gifite ingabo. Nti zari zihari se? inzirabwoba nazo zari ingabo ariko abagabo batandukanira ku bikorwa byabo, ntabwo ari amagambo."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ingabo za kera zari izo kuririmba amahoro n’amajyambere kandi bidahari, mu gihe iz’iki gihe zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, zikimakaza ubumwe n’ubwiyunge, zigatsinda Urugamba rw’amasasu kuri ubu zikaba zirajwe ishinga no gufasha umuturage kwihuta mu iterambere ngo ibi byose n’ibyagatumye zumva ko zakoze byinshi bizemerera kwituriza ariko ntizituza kubera ubudasa bw’u Rwanda n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Uyu muyobozi kandi anaboneraho gusaba abaturage ko niba ingabo z’igihugu zifashe umwanya zikaza kubafasha mu bikorwa batagomba kujya hariya ngo bigaramire.

Bamwe mu baturage baganiriye na www.rwandadailynews.com bavuga ko kuba ingabo zijya mu byondo zigahinga ari ibintu bituma barushaho kuzubaha. Hari uwavuze ko ngo banagerageza guhinga byimazeyo bigatuma babatera ibyondo nk’iyo bari gusibura imigende ariko ahubwo ngo ingabo zikarushaho gushishikarira gukora.

Umuyobozi w’ingabo mu Karere ka Nyaruguru Lt.Col Safari Alphonse we asaba abaturage ubufatanye kugirango barwanye inzara n’ubukene nabo ngo bazubaha ibikorwa byabo banabarinde.

Mu Karere ka Nyaruguru ibikorwa bya RDF Citizen out Reach Program, bizibanda ku kubakira amazu abaturage batishoboye arenga 250, gufasha abaturage mu bikorwa by’ubuhinzi, kubaka amateme, gukora imihanda, kuvura abaturage n’ibindi.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Sam   |   ku wa 25/04/2018, Saa 18:45

    Ingabo zikunda igihugu nabagituye,naho Inzirabwoba nako Ingirabwoba zo zari izo kubeshya Abaturage gusa Indashyikirwa za Nyaruguru turabashimiye

Tanga igitekerezo

-->