Intara y’Amajyaruguru ku isonga mu kugira abaturage bashima ibibakorerwa-RGB

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 30/11/2017, Saa 07:55:15 Yasuwe inshuro 353

Intara y’Amajyaruguru ni imwe mu zakorewemo inyigo yitwa Ishusho igaragaza uko abaturage babona imiyoborere, imikorere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye.

Ikigo gishinzwe imiyoborere RGB kivuga ko iyi ntara iza ku isonga mu zifite abaturage bishimiye ibibakorerwa na serivisi babona, kandi mu turere 10 twa mbere mu gihugu tune ni utwo mu majyaruguru.

Ubu iyi ntara ifite impuzandengo iri hejuru ya 75% mu gihe umwaka ushize yari kuri 71%, ibi ngo bigaterwa n’uko hari ibyanogejwe bitari bimeze neza umwaka ushize nko muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage nka VUP, Girinka n’izindi.

Muri iyi nyigo, RGB isobanura ko yasanze hari aho abayobozi bagenzurana mu ntara y’Amajyaruguru ariko bagamije kunganirana imbaraga mu byo bakora, ari na byo ngo n’izindi ntara zikwiye kwiga aho kuba ba nyamwigendaho.

Hari aho yarifitemo ibibazo umwaka ushize ariko ubu yateyemo intambwe nkuko bitangazwa na Prof Shyaka Anastase uyobora RGB.

Mu byiciro biza imbere abaturage bashima bikora neza harimo icy’umutekano kandi ngo ibi bihuriweho mu ntara zose, amahame y’iy’ubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu abaturage bavuga ko ari nta makemwa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase

Gusa Prof Shyaka Anastase anenga serivisi zitangwa mu buhinzi n’ubworozi kuko ari zo ziza inyuma mu z’abaturage bashima.

Ati” Nka Girinka iyo uyirebye uburyo ishyirwa mu bikorwa, iyo uyirebye ubona ko hajemo ikinyuranyo kigaragara, kuzamuka kugaragara kandi impamvu ni uko hajemo inzego zitari iza leta, zibifitemo ubunararibonye z’uburyo iyi Girinka yatangwa neza, abaturage ubushobozi bukubakwa, abashaka korora bakamenya uko babikora neza , yanabyara bakabigisha uko babona udufaranga niba bakamye ku buryo ubona bitangiye gufata umurongo nubwo bitaragera kuri bose”.

Ku rundi ruhande hari zimwe muri serivisi ngo zikwiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe nko guha abaturage imbuto ku gihe, bigasaba ko imbuto zitagurwa hanze,ifumbire ikaboneka bugufi kabone nubwo bitaragera ku muturage neza.

Gatabazi JMV, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko bagiye gushyira imbaraga aho banenzwe.

Ati”Hari ahagaragaye ko bitagenze neza cyane cyane muri serivisi z’ubuhinzi, aho abaturage batabona imbuto, uko abaturage babona inyongeramusaruro, uko abaturage bagurisha umusaruro bavana mu buhinzi bwabo”.

Mu bindi abaturage batishimira, harimo kutabona amazi meza, cyane ko iyi ntara ari imwe mu zikiri inyuma, aho nk’urugero mu karere ka Gicumbi, abaturage babona amazi meza bangana na 47%.

Iyi nyigo yakozwe n’urwego rw’imiyoborere RGB, aho buri mwaka hasuzumwaga buri ngingo mu bikorerwa abaturage hashingiwe ku makuru abaturage batanga hakagereranywa impinduka buri mwaka.


      

Tanga igitekerezo

-->