Inkuru mpamo: Ubutekamutwe kuri bamwe mu bakobwa biga za kaminuza bwakajije umurego

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 6/09/2017, Saa 16:43:01 Yasuwe inshuro 9977

Hashize iminsi itari mike hirya no hino mu gihugu humvikana umubare munini wiganjemo,uw’igitsina gabo uvuga ko hari abakobwa batandukanye biga muri za kaminuza,bashakisha nomero z’abagabo za telephone,kugira ngo babahamagare cyangwa bandikirane kuri watsapp n’ahandi bagamije kubacucura utwabo.

Uwukora bene ibyo aguhamagara incuro zitari munsi ya 2 uko mugenda mu muvugana,bigatuma ushaka ko mu bonana bityo wowe akagusaba ko wamwoherereza amafaranga y’urugendo,hanyuma wamara ku yohereza akakubwira ko Umubare w’ibanga we yawibagiwe cyangwa agakuraho telephone,igihe isubiriyeho akakubwira ko aho amasaha ageze atakongera kubona umwanya wo kuza,kugira ngo mubashe guhura mumenyane.

Inkuru mpamo,Jyewe (umunyamakuru wa Rwandadailynews ) nkimara kumenya aya makuru,negere bamwe mu bavuga ko bakorewe ubutekamutwe,hanyuma musaba inomero z’abo bakobwa bamutekeye umutwe arazimpa,nzandika muri telephone yange igendanwa,mwandikira mubaza amakuru aransubiza,mubwira ko ndi umusore ntuye Rusizi,we yambwiye ko yishimye cyane kumenyana na njye,ambwira ko we mu rugo iwabo ari ku Gisenyi.

Namusabye ko twamenyana arabinyemerera,mubaza icyo byansaba ambwira ko ari amafaranga y’urugendo gusa,nange mubwira ko ntakibazo nyamwoherereza.

Ku wa 01/09/2017,naje kumwoherereza 3500, kuko numvaga ariyo tike iva ku Gisenyi igana i Kigali,ambwira ko yayabonye. Bucyeye kuwa Gatandatu,namubajije aho ageze,ambwira ko ari kwitegura agiye kujya kuyabikuza,hadaciye umwanya anyandikira ubutumwa bugufi ambwira ko Pin (umubare w’ibanga) yiwe yabaye invalid (wagize ibibazo barawuhagarika) musaba ko yajya ku biro bya MTN bakamufasha bakamwibutsa ijambo rye ry’ibanga.

Haciye umwanya ambwira ko yagiye yo ariko byanze,yaje kugeraho telephone ayikuraho, bigera kuwa mbere taliki 04/09/2017 ndamuhamagara mubaza niba gukuraho amafaranga bitarakunda ambwira ko yabuze umwanya,mubaza niba byashoboka njye ngakoresha ibishoboka ayo mafaranga namwoherereje akangarukira avuye kuri Mobile Money yiwe arabinyemerera kuko yarazi ko bidashoboka.

Gusa icyaje kugaragara,nuko twitabaje umurongo wa MTN 455, tubaha nomero ibaruye kuri Egidia Umuggoza (izina akoresha kuri mobile money),maze umukozi wa MTN atubwira ko amafaranga yayabikuje Kuwa 02/09/2017 kandi ko nta kibazo na kimwe umubare we w’ibanga ufite.

Nahise mbwira Egidia ko ndi umunyamakuru washakaga kumenya niba koko ibyo abantu bajyaga bamuvugaho ko ari ukuri yihutira kunsaba imababazi,yemera no kungarurira ayo mafaranga 3500 ndetse ambwira ko yiga muri kaminuza ya UTB ku Gisenyi.

Si uyu Egidia UMUGGOZA gusa, umunyamakuru yakozeho ubucukumbuzi ku bimuvugwaho ,kuko hari n’abandi nka UWASE Liliane(Izina twahinduye kuko nyiraryo yasabye imbabazi) nawe uvuga ko yiga muri Kaminuza ya UTB ku Gisenyi ariko akaba afata amafato akayoherereza abasore kugira ngo abashe kubigarurira bityo nabo bamuhe icyo yifuza nk’amafaranga ariko akaba adashobora kuba yaza ngo bahure imbonankubone.Uyu akoresha nomero zirenga 5 ariko zimwe muri zo, ziba zibaruye ku mazina atandukanye , gusa na none iyo amaze kugutekera umutwe ukamuha amafaranga,nomero zimwe na zimwe ahita azikura ku murongo.

Muri ryagenzura nababwiraga noneho jyewe na mugenzi wanjye,twoherereje Uwase amafaranga agera ku bihumbi 7000 ,nawe yakomeje avuga ko ari ku Gisenyi.Namubwiye ko nange ariho ndi ( Paulin)twabonana,nyuma ambwira ko yambeshyaga ari ikigali I Kanombe.

Twamubwiye ko dufite imodoka yacu turi kwerekeza i Kigali ndetse ko yaturangira karitsiye aherereyemo tukamusuhuza atubwira ko bitashoboka.

Paulin twari kumwe yamubwiye ko ari kumwe n’umunyamakuru bityo kuba bafatanya na Polisi bakamushaka bitagoranye kuko atari we wenyine yakoze nk’ibyo amukoze,ahita amusubiza ko yamubabarira ntabibwire uwo Munyamakuru cyangwa umupolisi agiye guhita ayamusubiza ariko,amubwira ko kubonana bitashoboka.

Uyu Liliane UWASE yabaye nkugira ubwoba,atangira kubwira Paulin ko rwose ibyabaye atabishyira mu itangazamakuru kuko ngo afite umugabo n’umwana babana bityo aramutse abimenye ko byatuma batandukanya kuko ntacyo,ataba yamuhaye.

Nubwo ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe neza rishobora kubyazwa umusaruro,ariko ibi byaba n’urugero ku bandi cyane cyane nk’igitsinagabo kigifite umutima wo kuvugana n’umuntu cyane igitsinagore n’ubwo hari n’abagabo bakora bene ubu butekamutwe kuri telephone bakihutira kohereza amafaranga bataziranye nabo bayoherereje.

Benshi bavuga ko ubu bwambuzi bukunzwe gukorwa n’abakobwa biga muri za kaminuza ngo kuko ubuzima baba babayemo buba bugoranye.

Ese itegeko riteganya iki ku wakoze ubwambuzi bushukana­

Ingingo ya 318 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko umuntu wese,abigiriye kwambura ikintu icyo aricyo cyose cy’undi,agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi,wiyitirira amazina atariyo cyangwa imirimo udafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze ikiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo,ahanishwa igifungo kuva ku myaka (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri milioni eshanu (5.000.000)

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA

 

 


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    ethenne nyamasheke   |   ku wa 18/10/2017, Saa 18:46

    Igitekerezo*ndumva abantu bakwiye gukanguka kuko birakaze

  • 2

    Kagina   |   ku wa 22/11/2017, Saa 15:50

    Ahubwo abo bakobwa ningenzi amafranga nkayo yigenza utayariye waba uri ikigoryi. ubundi uyamwoherereza ngo aze kugusura mubiki ko ari naho biva mushora abana babandi mungeso mbi nk’ubusambanyi.

  • 3

    Audience   |   ku wa 30/11/2017, Saa 21:46

    Hahahaha nubu uwayampa ngo nyarye abo bahambirwa se bayohereza batagambiriye kuduhekenya? Izo ngeso mbi baba bashaka kudushoramo se siho hava ibiswaku nibindi birwara nayo mara? Ubuse tuvugeko baba badukunze? Baragahambirwa ndabanga cyane njye nzayabarya mpaka bazajye kundega ayongayo utayariye waba uri injiji pe umuntu aba yikubitiwe bakaza kumushinyikaho no kumutetaho ngo nabasure baragasurwa namadayimoni. Ntakindi nabifuriza bogapfa nabi

  • 4

    Mazimpaka Patrick   |   ku wa 14/12/2017, Saa 12:18

    Ahubwo bajye bashaka abo bohereza amafanga babafunge bonona abana kandi bakuze

Tanga igitekerezo

-->