Inkuru ishyushye!Amajwi ntakuka agaragaje ko Perezida Kagame ari we wegukanye intsinzi

Yanditswe na Kuwa 9/08/2017, Saa 16:11:58 Yasuwe inshuro 377

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora imaze gutangaza amajwi ntakuka y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu , aho Perezida Kagame Paul ari we wegukanye intsinzi ku buryo budasubirwaho n’amajwi 98.8%.

Ibi bitangajwe mu gihe Ibarura ry’amajwi by’agateganyo ryari ryagaragaje ko Paul Kagame ariwe wari watorewe by’agateganyo kongera yobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.

Muri rusange amajwi ntakuka aragaragaza ko Paul Kagame waje imbere y’abandi yagize amajwi 98.8%, akurikirwa na Philippe Mpayimana wagize 0.73 %, mu gihe Frank Habineza we yabonye 0.48%.

Twababwira ko iyo Perezida amaze gutorwa bikemezwa mu buryo ntakuka na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) hakurikiraho ibirori bikomeye byo kurahira kw’uwatsinze amatora.

Ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “Perezida wa Repubulika arahira bitarenze iminsi mirongo itatu (30) nyuma y’itorwa rye, indahiro ye ikakirwa na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.”

Amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru yemeza ko Kagame azarahira mu mpera z’icyumweru gitaha kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Azarahirira imbere ya Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’Ikirenga aho aho akaboko ke k’imoso kazaba gafashe ibendera ry’igihugu ndetse azamure akaboko k’iburyo mu gihe azaba arahirira kuyobora igihugu.


      

Tanga igitekerezo

-->