Indonésie: Abantu basaga 200 batawe muri yombi bakekwa kuba imfungwa zotorotse gereza

Yanditswe na Kuwa 10/05/2017, Saa 10:35:26 Yasuwe inshuro 190

Iri tabwa muri yombi ry’abantu basaga 200 mu gihugu cya Indonésie ryabaye rikurikiye imfungwa zatorotse gereza ya Pekanbaru. Ibi bikaba yaratumye hakorwa umukwabu ukaze mu mijyi ituranye n’iyo gereza.

Uku gutoroka bikaba byarabaye ku wa gatanu ubwo imfungwa zahengeraga, amasengesho atangiye akorwa kuwa gatanu, basohoka igihiriri bakubita umuryango munini wa gereza basohokera rimwe.

Gutorako ku ngufu kw’imfingwa zo muri gereza ya Pekanbaru, bikaba byatumye umubare munini w’abapolisi muri iyi minsi y’ikiruhuko bagota umijyi yose ituranye niyo gereza ntawusohoka.

Icyakoze bamwe mu mfungwa bakaba batangiye gutabwa muri yombi, abandi bakaba barafashe za moto baracika berekeza mu bice biherereye kuri ya gereza kugeza ubu bakaba bagishakishwa.

Iyi gereza Pekanbaru ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 361, ariko kugeza ubu hari hafungiyemo imfungwa zigera ku 1870, irindishijwe abacungagereza batanu.

Ubu bucucike n’imibereho mibi hakaba hakekwa ko ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye habaho gutoroka bikozwe ku ngufu, n’abasigayemo bakaba bavuga ko bakorerwa ubuvugizi bakagabanya umubare w’abahafungiye.

Ni inkuru dukesha AFP


      

Tanga igitekerezo

-->