Indi ntambara y’ubutita ishobora kuvuka hagati y’Amerika n’Uburusiya

Yanditswe na Kuwa 12/05/2017, Saa 20:34:17 Yasuwe inshuro 181

Iyi ntambara y’ubutita itangiye kunugwanugwa nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo wa Amerika James Mattis agiriye uruzinduko rutunguranye mu gihugu cya Lituwaniya bugufi bwa Vilnius, ahakambitse ingabo mpuzamahanga za OTAN muri batayo iyobowe n’ingabo z’abadage.

Uru ruzinduko ku ruhande rw’uburusiya rufatwa nk’ubushotoranyi bugamije kwiga ku kibazo cy’uburusiya bwiyeguriye ikirwa cya Crime, ubundi gifatwa nk’intara ya Ukraine. Izi mpunge z’Uburusiya zikaba zishingiye ku kuba izi ngabo mpuzamahanga zivuga ko nta ndege za gisirikare zihagije ndetse n’ibindi bikoresho.

Ingabo za OTAN zikaba zatangaje ko muri iyi mpeshyi bazohereza ibikoresho bifasha za mesile bishobora gukoreshwa n’izuba ndetse n’umwuka ariko hakibwandwa kubyohereza mu gace k’ibihugu bya Baltes ahakorerwa imyitozo ikaze y’ingabo za OTAN.

U Burusiya nabwo bukaba bwatangaje ko mu kwezi kwa Nzeli bugomba gutanga imyitozo ikaze ku ngabo zabwo ziherereye mu gihugu cya Belarus ndetse no mu bunigo bwa Kaliningrad bugufi bw’igihugu cya Lituwaniya na Polonye. Aka gace imyitozo y’ingabo z’u Burusiya ikaba yaratangiye mu 2013, aho u Burusiya buhafite abasirikare kabuhariwe bagera ku 100.000.

Minisitire w’ingabo w’America James Mattis ubwo yahuraga na Dalia Grybauskaite ukuriye ingabo muri aka gace yanenze u Burusiya ndetse agira n’ubutumwa yoherereza intumwa y’u Burusiya muri aka gace.

Minisitiri w’ingabo w’America yagize ati: “Ndatekereza ko mwakomeje kwihagararaho ngo mukomeze kwisanzura muri aka gace, gusa ntibikwiye ko mwakangisha abantu ndetse mugatwara ibyabo ibyo ni ugusenya icyizere mufitiwe. Sinzi rero cyo mwibaza ku gihugu cya Lituwaniya cyane ko yafashije kugera ku nshingano za OTAN muri Afganistani kandi ikaba yarafashije kugera ku mugambi wo kurwanya inyeshyamba za Leta ya Kislam muri Irak.”

James Mattis gusa nawe yahakanye ko Vilnius nishaka kwigenga Amerika ishobora kubafasha koherezayo ingabo mu buryo buhoraho nko kubafasha. Ibi bikaba byahise bigaragara ko nubwo Perezida Donald Trump yavugaga ko atumva neza imikorere ya OTAN adashobora kugabanya umubano nayo kuko akomeje kuyifashisha.

Icyakoze uku kugaragaza uguhangana mu marenga hagati ya Amerika n’u Burusiya byatumye Leta ya Moscou ifata icyemezo cyo kohereza ingabo mu gace ka Kaliningrad ndetse bivigwa ko hoherejwe intwaro zikomeye mu rwego rwo kongera ingufu ku nyungu za buri gihugu.

Ni inkuru dukesha Euro news

Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->