Imyanzuro y’Umwiherero wa 15 w’Abayobozi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 6/03/2018, Saa 08:38:34 Yasuwe inshuro 257

Kuva ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 01 Werurwe 2018, mu Karere
ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa
15 w’Abayobozi. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame,
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho
mu kwiyubaka anagaragaza ko hakiri byinshi bigomba gukorwa. Yibukije ko
uyu mwiherero ari umuco ugamije kudufasha kwisuzuma, gusuzuma ibyo
dukora no gufata ingamba zo guhindura ibitagenda neza kugirango tugere aho
twifuza nk’Igihugu.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi bose gukomeza
gufata ingamba za ngombwa zo gukemura ibibazo bikigaragara bibangamira
imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yasabye kandi ko mu nzego zose hagomba
kongerwa imbaraga mu kunoza imikorere, imikoranire, kuzuzanya no kubazwa
ibyo dushinzwe (accountability) kugirango byihutishe kugera ku ntego
twiyemeje.

IMYANZURO

Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bikurikira:

a) Ikiganiro kigaragaza aho tugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego
z’iterambere u Rwanda rwihaye na raporo ku ishyirwa mu bikorwa
ry’Imyanzuro y’Umwiherero wa 14 w’Abayobozi;

b) Ikiganiro cyo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi (Discussion on
fast tracking delivery);

c) Ikiganiro ku ngamba zo kurwanya ruswa (Discussion on Fighting
Corruption);

d) Iby’ingenzi byadufasha kugera ku izamuka ry’ubukungu (Prerequisites
for transformational growth);

e) Iterambere rishingiye ku mijyi n’ubucuruzi biteye imbere
(Transformation through enhanced urbanization and competitiveness);

f) Kuzamura ubukungu twongera umusaruro w’ubuhinzi (Increasing
Agriculture sector productivity for growth);

g) Uburezi nk’inkingi y’ubukungu bushingiye ku bumenyi (Education for a
knowledge-based economy);

h) Kuzamura ireme ry’ubuvuzi na serivisi mbonezamikurire (Improving the
quality of health and ECD services);

i) Uko u Rwanda ruhagaze muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga
(Rwanda in Africa and Beyond);

j) Hakozwe kandi ibiganiro mu matsinda byari bigamije gusesengura mu
buryo bwimbitse ibibazo by’ingenzi no gufata ingamba zo kunoza
imikorere zikaba zizitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro
y’umwiherero.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:

1. Kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo
byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi
isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu
iterambere ry’abaturage (development impact);

2. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera,
kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo
abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta;

3. Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no
gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko
ry’umurimo;

4. Kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze
(Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza
ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga;

5. Guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu Gihugu (Special Economic
Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo
inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi
n’ubworozi (Agro-processing Industries);

6. Kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa
Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga
ibidukikije;

7. Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali
(secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya
bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe,
kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi(city managers);

8. Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu ku buryo mu gihe
cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka wa 2018, Igihugu cyaba cyihagije
mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire
imbere mu gihugu;

9. Kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura
imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku
rurimi rw’Icyongereza;

10. Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye
(professional bodies) hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo
abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo
muco mu yindi myuga;

11. Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha
kunoza umurimo wabo;

12. Kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu
y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi;

13. Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali
aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.

Source: Primature.gov.rw


      

Tanga igitekerezo

-->