Imyaka irindwi irasiga imijyi yunganira Kigali ihinduye isura

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 28/09/2017, Saa 11:43:47 Yasuwe inshuro 2092

Leta y’u Rwanda  igiye kurushaho kunoza ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira uwa Kigali no kwihutisha iterambere ryayo kandi hashyirwe imbaraga mu guteza imbere ibikorwaremezo mu gihugu cyose muri rusange.

Aha ngo hazongererwa agaciro ibikorerwa mu Rwanda, Kunoza gahunda yo gutwara abantu mu mijyi no mu byaro, Gushyiraho bus zitwara abantu, Gushyira ibikorwaremezo ahantu hashya hagenewe guturwa, Gutunganya imihanda ndetse no gushyira amatara ku mihanda.

Aha ngo Hazanozwa ubushakashatsi mu guteza imbere inganda, hagamwijwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, kongerera ingano ibikomoka ku buhinzi, aho umusaruro wa kawa uzava kuri 54% ukagera kuri 80%, kandi hakazanongerwa umusaruro w’icyayi.

Ku butaka hazubakwa imihanda ya kaburimo iri ku burebure bwaKm 800 nk’uwa Ngoma –Bugesera-Nyanza, umuhanda Huye- Kibeho-Munini, uwa Kagitumba- Kayonza- Rusumo n’undi uzahuza Kigali-Bugesera airport.

Hazanasanwa imihanda y’imihahirano ireshaa na km 300, hanahangwe imihanda mishya iri ku burebure bwa km350 muri Kigali, imijyi iyunganira n’indi mito.

Imihanda ya gariya moshi izashyirwamo imbaraga, kandi hazananozwa ingendo zo mu mazi ahazatezwa imbere ubuhahirane n’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Aha ngo hazubakwa amasoko ya kijyambere ku mipaka, Ibyambu ku mipaka ya Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Rubavu kandi ngo hashyirweho ahazafasha abanyarwanda gukora ubucuruzi mpuzamahanga

Muri buri karere hazashyirwa ahantu hihariye hagenewe ubukungu.

Hazongerwa amashanyarazi hibandwa ku hari inganda, amasoko n’amavuriro.

Hazanavugururwa imikorere y’ikigega gifasha ibyoherezwa hanze.

Hazatezwa imbere Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro: Aha ngo hazakorwa Ubushakashatsi ku bikorwa byo kugaragaza amabuye y’agaciro n’ubwiza bwayo, kandi abakora ubucukuzi bwa gakondo bazongererwa ubushobozi babikore mu buryo bugezweho.

U Rwanda ruzaba ihuriro ry’abakora service z’imari.

Mu gushyigikira iyi gahunda, ngo u Rwanda ruzarushaho kwihutisha ikoranabuhanga mu kwishyurana, guteza imbere service z’imari zizarushaho kwegerezwa abaturage, aho abafite imyaka y’ubukuru bazaba babasha kuzikoresha 100% bavuye kuri 89%.

Abanyarwanda mu ngeri zose bazashishikarizwa kwizigamira ngo babone ibizabafasha mu masaziro mu gihe ubu bikorwa n’abakorera umushahara gusa.

Leta y’u Rwanda izazamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu bwinshi no mu bwiza, Ubucuruzi bw’ubuhinzi n’ubworozi buzarushaho gutezwa imbere.

Hazatezwa imbere imikorere myiza y’amakopertive y’abahinzi n’abakoresha amazi.

Abahinzi bahabwa imbuto y’indobanure baziyongera, abakoresha ifumbire nabo baziyongera, Ubushakashatsi ku mbuto z’indobanure, hongerwa umusaruro wa bimwe mu bihingwa nk’Ibigori, ingano, ibishyimbo, soya, urutoki n’ibindi.

Hazubakwa uruganda rukora imiti, ifumbire, ibikoresho by’ubwubatsi, iby’urwo gupfunyikamo n’urw’inzitiramibu.

Ku wa kabiri tariki 26 Nzari 2017, ni bwo Ministre w’intebe Dr Ngirente Edouard yagejeje ku bagize guverinoma gahunda yayo y’imyaka irindwi 2017 ikazasoza muri 2024.

 

Nkuko Ministre w’intebe yabigarutseho, ngo ni gahunda igamije kwihutisha iterambere rirambye rikagera kuri bose, rishingiye ku bufatanye bw’inzego zinyuranye.

Mu bindi harimo gahunda zisanzweho za leta y’u Rwanda nk’Iyimbaturabukungu EDPS, Icyerekezo 2020, icyerekezo 2050, Gahunda z’iterambere rirambye na Gahunda za AU 2063.

Pauline Mukarurangwa