Impunzi z’Abanyekongo ziri mu myigaragambyo zarahiye kuzava kuri HCR ari uko ibyo zisaba byubahirijwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 22/02/2018, Saa 11:31:01 Yasuwe inshuro 1421

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka igera kuri 22 mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi; zikambitse ku cyicaro cy’Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR i Karongi.

Izo mpunzi zashinze uduhema hanze y’inyubako HCR ikoreramo, abandi barara hanze. Uhagarariye HCR ishami rya Karongi, Bwana Mark Roeder, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yabwiye impunzi ko ntacyo bashobora kuzikorera mu gihe zitemeye gusubira mu nkambi ya Kiziba zabagamo.

Mark yagize ati "Turabafasha kubasubiza mu nkambi ababishaka. Ubu byagiye mu maboko ya Leta y’u Rwanda. Nta kindi twabirenzaho."

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu zimwe mu mpunzi zari zikiri mu nkambi zabyutse zisanga bagenzi babo ku cyicaro cya HCR. Ziravuga ko zititeguye kuhava zitarabona igisubizo zifuza. Uhagarariye impunzi Bwana Mbangutse Maombi Louis yabwiye Ijwi ry’Amerika ko batunguwe cyane no kubona HCR yivuguruza ku byo yabemereye ku wa kabiri.

Yagize ati "Twari tuzi ko agiye kutubwira ko bene wacu bafunzwe barekuwe, ko n’abahagarariye HCR mu Rwanda ndetse n’inzego za Leta ziza zikatwumva. None ngo HCR idukuyeho amaboko."

Mu nkengero z’ubuso izi mpunzi ziriho hagaragaraga abapolisi n’abasirikare bahagose. Ku marembo yinjira aho izi mpunzi ziri harinzwe n’abapolisi bambaye ingofero zikingira umutwe ndetse banafite ingabo. Mu bigaragarira amaso, isaha n’isaha inzego z’umutekano zakozanyaho n’impunzi.

Bamwe mu bakomerekeye mu gukozanyaho kw’ejo, bari mu bitaro bikuru by’akarere ka Karongi. Umugore umwe muri bo w’imyaka 36 y’amavuko yavuyemo inda y’amezi 6 nk’uko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabyanditse.

Izo mpunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi zigandagaje hanze y’ishami rya HCR zivuga ko, n’ubwo leta y’u Rwanda yakoresha imbaraga, zitahava.

Ubwo izo mpunzi zari zigisohoka mu nkambi, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi, Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko icyo gikorwa zakoze kitemewe, kuko n’ushatse gutaha abisaba neza, HCR ikamufasha..


      

Tanga igitekerezo

-->