Impunzi 75 muri 500 zizakirwa zigiye kuzanwa mu Rwanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 21/09/2019, Saa 09:14:12 Yasuwe inshuro 58

Aya makuru yashyizwe hanze na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA kuri uyu wa Kane, aho yavuze ko aribwo yakiriye urutonde rw’impunzi 75 zizaba zivuye mu gihugu cya Libya kikaba ari icyiciro cya mbere cy’impunzi 500 u Rwanda ruzakira.

Ni nyuma yaho ngo zi mpunzi, zakomeje gukorerwa ibikorwa bya kinyamaswa kuko zagerageje kwambuka zijya ku mugabane w’u Burayi bikanga aho zari zigiye gushakayo imibereho.

Uyu mwanzuro w’u Rwanda wo kwemera kwakira izi mpunzi, washyigikiwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

Muri uku kwezi guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na AU na UNHCR, agamijwe ko impunzi z’Abanyafurika 500 zaheze muri Libya, zazanwa mu Rwanda.

Izi mpunzi ngo nizizigera mu Rwanda, zizahita zijyanwa i Gashora mu karere ka Bugesera mu nkambi aho zizahabwa uburinzi n’umutekano.

Mu gihugu cya Libya, impunzi, abimukira n’abagishaka ubuhungiro, bose hamwe barasaga ibihumbi 80.

Ni migihe u Rwanda rwo rwari rusanzwe rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 150, zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.