IMPINDUKA: Kabarebe, Kaboneka na Julienne bavuye muri guverinoma, Gasana aba Guverineri w’amajyepfo

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 18/10/2018, Saa 22:07:10 Yasuwe inshuro 1415

Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda ni iry’impunduka zikomeye zabaye muri za Minisiteri zinyuranye. Guverinoma nshya ntigaragaramo amazina yari akomeye nka Gen. Kabarebe James, Uwacu Julienne na Kaboneka Francis.

Prof Shyaka Anastase wari umuyobozi w’Urwego Rw’igihugu rushinzwe imiyoborere yasimbuye Hon Francis Kaboneka wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uyu yari yaje aturutse mu Nteko Ishinga amategeko aho yari Umudepite.

General Major Albert Murasira wari umuyobozi mukuru wa Banki ya CSS-Zigama yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura General James Kabarebe wari umaze imyaka irenga 10 ari kuri uyu mwanya.

Dr Richard Sezibera wari umusenateri niwe wasimbuye Mme Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mme Nyirasafari Esperance wari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasimbuye Julienne Uwacu kuri Minisiteri y’umuco na Siporo.

Mme Solina Nyirahabimana wigeze kuba Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika niwe wahise asimbura Nyirasafari Esperance.

Mme Hakizumuremyi Soraya yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbura Vincent Munyeshyaka wari ugiye kumara umwaka muri uyu mwanya.

Mme Ingabire Paula yagizwe Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo asimbura Jean de Dieu Rurangirwa nawe wari ugiye kumara umwaka muri iyi Minisiteri yongeweho Inovasiyo.

Mme Germaine Kamayirese wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri MININFRA ubu yagizwe Minisitiri wa Minisiteri nshya ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.

Muzindi mpinduka zitunguranye zabaye, Perezida Kagame yahaye CG Emmanuel Gasana, wayoboraga Polisi y’u Rwanda kuyobora Intara y’Amajyepfo.

Gasana yari Umuyobozi wa Polisi kuva mu Ukwakira 2009. Icyo gihe yahawe izo nshingano avuye mu Ngabo z’u Rwanda, afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Ku nshingano yari amazeho imyaka icyenda, Umukuru w’Igihugu yamusimbuje DCG Dan Munyuza wari Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’Igihugu.

Mu Ntara y’Amajyepfo, Gasana asimbuye Mureshyankwano Marie Rose, wayoboye iyi ntara kuva mu Ukwakira 2016. Izi nshingano yazisimbuyeho Munyantwari Alphonse, uyobora Intara y’Uburengerazuba.


      

Tanga igitekerezo

-->