Impfubyi za Jenoside zirererwa mu nzu yitiriwe One Dollar camapaign ziratabaza

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/10/2017, Saa 13:05:52 Yasuwe inshuro 417

Imfubyi za jenoside zibarizwa mu nzu yitiriwe One Dollar Company ziravuga ko zirimo gutotezwa bikomeye ngo ku mpamvu yo kwirukanwa muri iyi nzu, ngo hagahindurwa Hotel.

Umwe mu bacumbikiwe muri iyi nzu waganiriye n’urubuga hose.rw avuga ko aherutse gukubitwa n’umwe mu bayobozi bakuru babashinzwe, ku buryo ngo yari agiye kuhasiga ubuzima hakabura gato.

Yagize ati :”Ahubwo bisa nk’aho ari inzira yo kunigirwa ibiterezo ntibirenge iyi nzu nta handi ijwi ryacu rishobora kurenga , ni nayo mpamvu kuri uyu mugoroba jyewe naraye nkubiswe n’umuyobozi witwa Bugingo Fidele, ari we muyobozi mukuru. Arankubita cyane agirango anyice ku buryo yashatse kumfata umutsi w’umuhogo ku buryo umuntu ahita apfa burundu ngira amahirwe ndatabaza barantabara ndarokoka. Nyuma y’aho nibwo haje abayobozi bakoze agatsiko barambwira ngo kuba nakubiswe ndi umurerwa uriya ni umurezi ngo nkwiye guhita nirukanwa nkagenda”

Avuga ko abangamiwe n’uburibwe bw’umubiri yatewe no gukubitwa ngo kandi yamaze kwirukanwa atanabasaba kumuvuza ngo bemere.

Bavuga ko abantu bo hanze baba bazi ko bafashwa neza ariko ngo nta bufasha bahabwa bavuga ko n’imyambaro bambara ari iy’imfashanyo irimo iyo bahabwa iyo bagiye mu bikorwa nk’ibya AERG, GAERG , Imbuto foundation n’iyindi.

Bavuga ko bakwiye guhabwa ubufasha ngo niba babarambiwe ngo babafashe gushinga ubuzima bwabo bagende.

Abatuye muri iyi nzu bavuga ko bari basezeranyijwe kwiga bakarangiza kaminuza ndetse bakanahabwa amahugurwa y’amasomo ngiro kugirango bazabashe kwirwanaho mu bihe biri imbere.

Umwe muri aba bacumbikiwe muri iyi nzu, yadusobanuriye ko ibi byarangiriye mu magambo gusa ngo kuko ibyo bemerewe ntabyo bahawe.

Yagize ati: “Byose ntabyo twabonye ndetse no kurangiza kaminuza hari abo byagoye byatumye banahagarika amashuri. Urugero nafata ni uwo birukanye uyu munsi bahaye ibarwa imwirukana (Mugenzi Janvier). Mugenzi yigaga I Mudende.”

Uyu musore yakomeje avuga ko abayobozi babo ari abanyabinyoma. Yagize ati :”Ibyo bavuga hano byose siko biri, kuko ibyinshi ni ibinyoma. Urugero rw’ibinyoma ni uko bavuga ko bazanye abantu hano kugirango bagire icyo babagezaho ariko kugeza ubu uwaje afite ibibazo yarabiguma utigaga ntiyize. Bavuga ko badufashe neza ariko siko biri iyo ufashe umuntu neza ntumutoteza, iyo ufashe umuntu neza ntumuhoza ku nkeke ibyo nibyo biba hano.”

Umuryango w’abanyeshuri barokotse jenosidi (AERG) niwo ufite mu nshingano uru rubyiruko rucumbitse muri iyi nzu yiswe One Dollar Compain.

Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu, Twahirwa Emmanuel abajijwe kuri ibi bibazo yabanje kuvuga ko kiriya atari ikigo ngo ahubwo ni urugo, bityo rero ngo ibibazo biba mu rugo bimenywa na banyirabyo ngo ninabo babyikemurira biciye mu biganiro.

Gusa nyuma yaje kuvuga ko nta muntu uhatiwe kubamo hariya kandi ngo ababamo ni uko babona bahishimiye.

Twahirwa yagize ati :”Abantu batuyemo ni abana iyo umubyeyi afite umwana akumva ko wenda hari ibyo atishimiye abiganira n’umubyeyi. Kandi naguhaye igisobanuro ko ari urugo ubwo sinzi impamvu umuntu atishimira kuba ahantu keretse yakubwiye ko hari ubayemo ku ngufu ni gute se umuntu atishimira kuba ahantu ntawamuhatiye kuhaba.”

Avuga ko ibiberamo ari nk’ibibera mu muryango usanzwe ati :”Ayo ni amakuru y’urugo kandi umubyeyi n’umwana baganirira mu rugo urabizi nawe uba mu muryango, nawe urabizi birasanzwe hari n’ubwo wohereza umwana ahantu ananiwe akagenda abyinubira ari ibyo rero mu muryango birasanzwe niba agiye yijujuta ntabwo ari byacitse.”

Avuga ko nk’ababyeyi batabwira umwana ngo agende adafite aho ajya ibi bivuguruza ibyo abana bavuze ko birukanwa.

Aha Rwiyemezamirimo yerekanaga ko inyubako irangiye

Iyi nzu ya One Dollar Company yatangiye igomba kwakira abana 180 ariko ku ikubitiro yakiriye 160 gusa. Abacumbikiwe muri iyi nzu bavuga ko kugeza ubu harimo n’abatageze kuri 60 kandi ngo abayobozi babo bakomeza gutanga ama raporo ko hakirimo abana 160 bahatangiriye.

Umushinga wa One dollar Campaign wari uw’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), washyizwe mu bikorwa n’abanyarwanda baba mu mahanga bafite intego yo gufasha izo mfubyi za Jenoside, bawukanguriye abantu.

Uyu mushinga wamenyeshejwe Abanyarwanda baritanga, aho umuntu yasabwaga gutanga amafaranga byibuze 500. N’ibigo bitandukanye byagize uruhare mu gutera iki gikorwa inkunga, haboneka asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gutangira inyubako igenewe gucumbikira izo mfubyi mu karere ka Gasabo, iyi nyubako yagiye idindira irako iza gushyira iruzura.

Mu Kiganiro yahaye itangazamakuru uwari Umuyobozi mukuru wa AERG ku rwego rw’igihugu, Constantin Rukundo, yatangaje ko umushinga wa One Dollar Campaign uteguriwe Leta nubwo ari yo iwutera inkunga nini, umushinga uri mu maboko ya AERG.

Icyo gihe ,Rukundo yabwiye IGIHE ko AERG ifite urutonde rw’imfubyi zitagira aho zitaha, rukaba ari rwo ruzashingirwaho mu kugena abazajya muri iyo nyubako.

Yongeyeho ko izi mpfubyi biteganyijwe ko nizikura zizava muri iyo nyubako ikomeze, ikoreshwe ibindi bikorwa bibyara inyungu, bizatanga amafaranga azafasha abatishoboye barokotse Jenoside.


      

Tanga igitekerezo

-->