Imishinga y’ibigo bito n’ibiciriritse ngo yahinduye ubuzima bw’abaturage

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/09/2019, Saa 09:08:15 Yasuwe inshuro 63

Ibi byagaragajwe ku munsi wejo hashize tariki ya 10 Nzeri 2019, mu Mujyi wa Kigali ubwo WIM ihuriyemo abagore bakomeye mu ishoramari ku ruhando mpuzamahanga barimo na Cherie Blair, umugore wa Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1997-2007 ariko bibanda kuri Afurikabari mu Rwanda bagaragaza imishinga itandukanye yateje imbere abanyarwanda.

Itsinda ry’abagera ku 10 bari mu Rwanda kuva ku wa 9 Nzeri 2019; baganiriye na ba rwiyemezamirimo batandukanye, banabamurikira imishinga yabo n’icyerekezo bayifitiye mu kuyagura.

Imishinga umunani mito n’iciriritse yatoranyijwe ni iyagaragaje impinduka mu buzima bw’Abanyarwanda irimo iy’ubuhinzi, ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, ingufu n’ibindi.

Igikorwa cyo kuyimurika cyateguwe ku bufatanye bwa Invest Africa na Nguriza Nshore, umushinga w’imyaka itanu washowemo miliyoni $14.9 ukaba uterwa inkunga na Feed the Future ibinyujije mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID).

Iyo mishinga irimo Agasaro Organics itunganya inanasi n’izindi mbuto zikavamo umutobe n’ibisuguti; Munyax Eco itanga serivisi z’imirasire y’izuba; AC Group itanga serivisi z’ikoranabuhanga mu byo kwishyura ingendo z’imodoka zitwara abantu mu buryo rusange; Kigali Farms ikora mu buhinzi bw’ibihumyo; Water Access Rwanda itanga amazi meza; Inyenyeri itanga ingufu; Sustainable Tourism Group na Waka Fitness.

Umuyobozi wa Invest Africa US, Sandrine Nzeukou, yavuze ko igikorwa cyo guhuza ba rwiyemezamirimo kigamije kubaka umubano uganisha ku gushyigikirana.

Yagize ati: “Mu Rwanda twabengutse uko isoko ryakira abashoramari benshi bitewe n’uburyo boroherezwa gukora. Kubona abagore turi kumwe ni iby’agaciro, hari abari muri guverinoma n’abo mu nzego z’abikorera.’’

Yakomeje avuga ko izingiro ry’ibyo bakora ari uguhuza abashoramari mu buryo buhoraho.

Ati: ‘‘Imishinga yamuritswe ni myiza cyane, irerekana ko hari ubunararibonye ba nyirayo bafite, bazi ibyo gukora kandi babisobanura neza. Twiteze ko ibiganiro byabereye hano hari umusaruro uzabivamo.’’

Gahunda zihuza ba rwiyemezamirimo n’abashoramari ahanini ziba zigamije kureba ahashobora gushyirwa imbaraga ngo imishinga yabo irusheho kugirira benshi akamaro.

Umuyobozi wa WAKA Fitness, Jeannetta Craigwell-Graham, yabwiye ikimakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki gikorwa acyitezeho inyungu ifatika nubwo aribwo kigitangira.

Ati “Numvise nyuzwe nubwo ntari mfite amafaranga yo gushora mu mishinga yamuritswe. Nishimiye guhura n’abantu bagira uruhare mu guhindura no guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye. Abashoramari baje hano kureba uko dukora ariko mu gihe babibenguka bashobora gushora imari.’’

Umuyobozi ushinzwe Imari muri AC Group, Harriet Hakiza, yavuze ko binyuze mu biganiro hari abashoramari babaganirije kandi bibaha icyizere mu rugendo rwo kwaguka kwabo.

Yagize ati “Twabonye abashoramari benshi bafite ubushake kandi twateguye inama zishobora kuganirirwamo uko twakwagura urwego rw’ubwikorezi cyangwa irindi shoramari.’’

AC Group yagaragaje ko ishaka abafatanyabikorwa bazayifasha kugera henshi muri Afurika. Iyi sosiyete ifite gahunda zo gukorera mu bihugu birimo Kenya na Angola.

Invest Africa US ikorera mu bihugu bitandukanye, muri uyu mwaka gahunda yayo yakorewe mu bihugu birimo Angola, Sierra Leone n’u Rwanda izasoreza muri Ethiopie mu Ugushyingo 2019.