Imiryango itari iya Leta igiye guhuza imbaraga mu kurinda umuturage akarengane

Yanditswe na Kuwa 10/01/2019, Saa 13:27:49 Yasuwe inshuro 184

Imiryango nyarwanda itari iya leta ihuriye mu rwego rw’ ubutabera yatangije uburyo bwo guhuza imbaraga mu kongera ubuvugizi ku muturage mu bijyanye n’ubutabera.

Ni gahunda yatangijwe n’umuryango IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) , ukora mu rwego rw’ubuzima , imebereho myiza no mubutabera hagamijwe gushishikariza imiryango itari iya leta gukorera hamwe mu bikorwa byose by’ubutabera ifashamo abaturage.

Aimable Mwananawe umuhuzabikorwa w’umuryango IMRO yavuze ko basanze hari icyuho mu bikorwa bitandukanye imiryango nyarwanda yafashaga abagenerwabikorwa bityo ngo ntibitange umusaruro ugaragara.

Yagize ati: " Ahanini wasangaga batarahuraga neza, ugasanga nko mu rwego rw’ubutabera mu karere runaka hari imiryango nk’ibiri gusa ikora mu gihe hari nka mirongo itatu iri muri urwo rwego ariko nka Minisiteri y’ubutabera itazi ko bakora ibyo bintu."

Byari ngombwa rero ko hashyirwaho ububyutse kugira ngo iyo miryango tuyihuze mu rwego rw’ubutabera haba ku rwego rw’Akarere no kuri Minisiteri y’ubutabera.

Yakomeje avuga ko imiryango nyarwanda yose iri muri urwo rwego ikorera mu Karere kamwe igiye kujya igira uruhare mu byo akarere gashyize imbere n’igihugu muri rusange cyane cyane mu butabera no mu burenganzirira bwa muntu.

Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera Nabahire Anastase akaba ari nawe watangije ku mugaragaro iyi gahunda yavuze ko iyi miryango nyarwanda igiye gufasha ubunyamabanga bw’urwo rwego kumenya imiryango itari iya leta ikorera muri buri karere ibyo ikora igahuzwa n’indi ikora ibindi mu kurushaho gufasha no kurenganura abaturage.

Mu gutangiza iki gikorwa hari hateraniye imiryango nyarwanda itandukanye itari iya leta irimo IMRO,GLIHD,HDI na RNGOF on AIDS &HP n’indi itandukanye, inzego za Leta z’ubutabera n’izindi.


      

Tanga igitekerezo

-->