Imigano igiye kuzamura imibereho y’abanyarwanda

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 3/05/2018, Saa 08:51:10 Yasuwe inshuro 841

Mihigo Augustin ushinzwe ubuhinzi bw’imigano n’ibindi bikomoka ku mashyamba bitari ibiti muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba avugako imigano ifite ubushobozi bwo kuba yazamura imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yagize ati " mu gihe ku bindi biti uzategereza imyaka 10 ku migano ku myaka itatu cyangwa ine uba watangiye gusarura kandi ukoramo ibikoresho bitewe n’uko wabitumganyije."

Akomeza avuga ko imigano y’u Rwanda hari ibyo ikora ariko kubera ubwo bushobozi bwayo ifite budatuma ushobora gukuramo ibintu byose wifuza ,abashinwa bazanye imigano iri mu moko agera kuri atanu.

Umuyobozi w’ikigo cya ’Masaka Business Incubation Center’ Kagango Diogene avuga imigano ivamo ibintu byinshi.

Ati: "Twebwe ntituratera imbere ngo tubashe kuyibyaza umusaruro nk’uko bikwiye ariko imigano ivamo ibyo kurya ,ikavamo imiti ikavamo inzoga ikavamo imyenda ikavamo n’ibindi bikoresho bitandukanye ,umugano ni igiti gifite akamaro kanini cyane mu buryo butandukanye duhereye no kubijyanye no kubungabunga ibidukikije (...) "

"Kubyaza umusaruro umugano ku rwego turiho mu Rwanda biracyari hasi cyane hari ubumenyi abanyarwanda tudafite ariyo mpamvu mwabonye abavandimwe babashinwa badufasha kugira ngo bigishe abantu kuva batangira bigishije abantu benshi Kandi mu gihugu hose"

Iradukunda Francine umwe mu bigiye muri Masaka Business Incubation Center avuga ko hari icyo byamufashije.

Ati:"Ibyo nkoze ndabigurisha aho ntangiye gukora maze kwigurira ihene ebyiri ,ntabwo ngisaba ababyeyi mbese ibyo mbasha kwikorera ni ibyinshi ".

Akomeza avuga ko amasoko atari yaguka ko mu kwezi ashobora kwinjiza amafranga nk’ibihumbi 30.

Ikimera cy’imigano mu Rwanda ntabwo kiratangira kwitabwaho uko bikwiriye kuko kivamo ibikoresho bitandukanye.

Hari n’imigano iribwa. Muri gahunda ya minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (Minilaf) harimo gutera ibiti n’amashyamba ku kigero cya 30% muri 2020.


      

Tanga igitekerezo

-->