Imibereho ishaririye y’abazunguzayi igira ingaruka mbi ku bana babo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 8/07/2018, Saa 18:39:24 Yasuwe inshuro 527

Mu gihe taliki ya 16 Kamena mu Rwanda hizihizwaga umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, abana ababyeyi babo bakora ubucuruzi butemewe mu Rwanda bwo kuzunguza ibicucuruzwa, aba bazwi nk’abazunguzayi bahangayikishijwe n’uburenganzira bw’abana babo bugerwa ku mashyi kuko buhangirikira.

Mu mijyi hafi ya yose mu Rwanda, abagore bakora ubucuruzi buzwi nk’ubuzunguzayi, usanga bahetse abana.

Yaba ku zuba, mu mvura, gucengana na Dasso, cyangwa polisi, umwana aba anagana mu mugongo, Ibi bikarushaho gushyira mu kaga uburenganzira bw’abana babo.

Umubyeyi atawe muri yombi na DASSO kubera gucuruza mu buryo butemewe

Uyu mubyeyi mureba ku ifoto haruguru,nyuma yo gukwepana na Dasso, bamubuza gukora ubucuruzi butemewe bwo kuzunguza ibicuruzwa, baramwirukankanye baramufata baramushorera, mu gihe umwana we w’umwaka umwe n’igice yari yicaje ku ruhande mu gihe yashakaga abaguzi, asigaye wenyine atagira umwitaho, atagira giterura, arira, kandi ku zuba ry’igikatu ku buryo bitera buri wese kwibaza ku uburenganzira bwe.

Si uyu gusa kuko ubwo twakurikiranaga iyi nkuru hari n’abandi bazunguzayi birukankanwaga. Uko biruka, abana bashakaga kuva mu mugongo kuko baba bahetswe ku buryo budakomeye.

Mu mugi wa Huye naho abazunguzayi ku zuba ry’igikatu, ibibondo byabo baba babyicaje hasi ahari abahisi n’abagenzi. Aho bashobora kugirirwa nabi, guhura n’impanuka, mu gihe ababyeyi babo bari gushakisha abaguzi.

Ubuzima bw’aba bana buri mu kaga mu gihe abo bangana bari mu marerero atandukanye.

Baganira n’umunyamakuru wa www.Rwandadailynews.com, aba babyeyi nabo bahangayikishijwe n’uburenganzira bw’abana babo, kuko babikora ku bw’amaburakindi bakavga ko uburenganzira bw’abana babo buhangirikira.

Uwo twahinduriye umwirondoro tumwita Kampeta Epiphanie yabanje kwimyoza, yitsa umutima mu nda ati:” wahora n’iki! Uburenganzira bw’abana bacu burahangirikira ariko natwe ntabwo tubanze ni ubuzima.”

Mugenzi we amwunganira avuga ko haba igihe birukankanwe, bagakubitwa, mu gukwepa inkoni bagakubita umwana, agakurizamo imvune, kuremba, no kubura ubuzima.

Ati: ”baratwirukankana bakadukubita imijugujugu, hakaba ubwo ifashe abana. Nk’ubu uyu wanjye afite amezi abiri. ariko ejo mvuye kurangura narunamye ngirango nikorere, numva abashinzwe umutekano w’isoko banturutse inyuma, umwana arajishuka yenda kwikubita hasi mufata amaguru, ariko ijosi ririkuba. Ubu yaraye arira ijoro ryose. n’amwogeje amazi ashyushye ndanamukanda ariko dore n’ubu aracyarira. Uburenganzira bw’abana bacu buraduhayikishije wongere ngo buraduhangayikishije.”

Aba babyeyi icyo bahurizaho ni uko babafashwa kubona aho gukorera hagera abaguzi, bakareka kubuza abo bibarutse uburenganzira.

Ushinzwe umutekano yirukankana umubyeyi uhetse umwana

Inzego zikurikiranira hafi uburenganzira bw’abana zo zivuga ko, iki ari ikibazo kibangamira uburenganzira bw’abana ariko ngo hari ingamba zigenda zifatwa.

Umukozi w’akarere ka Huye kanabarizwamo bene aba babyeyi, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Christine Dusabeyezu ati:” uburenganzira bw’umwana ntabwo ari ukumuheka ngo birirwe bamwirukankana ku zuba, ababyeyi bakagombye kumenya ko umwana arererwa ahantu hatekanye, akagira amasaha yo kuryama, akagira amasaha yo gufata ifunguro ryuzuye, akivuza igihe arwaye, agafata inkingo zose, ariko tugenda tubafasha kuba mu buzima barimo kuko ari nabyo bigira ingaruka ku bana babo.”

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika, Madamu wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeanette Kagame, yasabye ababyeyi kwita kuri gahunda yo kuboneza imikurire y’abana kuko umwana wakuze neza atekereza neza.

Ubuzima ababyeyi b’aba bana birirwamo bugaragaza ko hatagize igikorwa, n’ejo habo nta kizere hatanga kuko batabona indyo ikwiye cyangwa ngo bagane amarerero n’amashuli y’incuke.

Rukundo Emmanuel Rdn/Huye.


      

Tanga igitekerezo

-->