Imana ihamagaye Nyakwigendera Padiri Marc imaze kumukorera ibyo yari yarayisabye

Yanditswe na NIZEYIMANA Joseph Kuwa 20/09/2017, Saa 09:36:18 Yasuwe inshuro 5547

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19/09/2017 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ku bakirisito Gaturika ,y’urupfu rwa Padiri KARUMUGABO Marc wari ufite imyaka 32 y’amavuko, Imana ikaba yamuhamagaye Nyuma y’igihe arwaye indwara ya Kanseri.

Padiri Karumugabo witabye Imana yaburaga iminsi 3 gusa , ngo yuzuze amezi abiri ahawe ubupadiri dore ko yabuhawe arwaye bikomeye ndetse akaba yaritabiriye uwo muhango agendera mu kagaari.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari mu bambere mu bagiye bohererezanya ifoto z’uyu Mupadiri aho yahabwaga ubupadiri ari mu igare,asoma misa bamufatiye Bibliya,ndetse n’aho yararwariye mu bitaro afite ishapule,bagaragaza agahinda gakomeye batewe n’urupfu rwa Padiri KARUMUGABO Marc, Izo foto ahanini zikaba zari ziherekejwe n’amagambo arimo ubutumwa bw’akababaro,akomeza umuryango we na kiriziya Gaturika muri Rusange ndetse no ku mwifuriza kuruhukira mu amahoro (Rest in peace).

Amakuru twahawe n’umwe mu biganye nawe,ndetse bakaza no guherwa rimwe ubupadiri,yatubwiye ko ubusanzwe KARUMUGABO Yakundaga gukina umupira w’amaguru gusa nngo muri Mata uyu mwaka yaje gufatwa n’uburwayi ajyanwa kwa muganga muri CHUB basanga afite uburwayi bwa Kanseri y’impyiko,bamwohereza kwivuriza muri Roi Faisal basanga kanseri yaramaze ku murenga igera mu bihaha no mu mwijima,banzura ko bagomba kumubaga impyiko bakayikuramo.

Nyuma baje ku mwohereza mu ivuriro rya Gikonko mu akarere ka Gisagara kugira ngo bamukurikirane ari naho aguye magingo aya.

Yakomeje agira ati:’’Ubuzima busanzwe KARUMUGABO yakundaga kuganira,akunda kureba Match(umupira) kuri televiziyo…mbese yari umuvandimwe mwiza nta gushidikanya Imana yamuhamagaye imukunze ubu yicaye iburyo bwa se.”

Yongeyeho ati:”Gusa akimara kurwara yakomeje kwiga no gusenga asaba Imana ngo izamufashe Azapfe ahawe ubupadiri,none koko Imana yarabyumvise imuhamagaye icyo yayisabye yaragikoze.’’

Kabgayi ku 22/07/2017,nibwo habereye itangwa ry’Ubusaselidoti kubarenga 60 mu gihugu hose,KARUMUGABO nawe akaba ari umwe muri abo babuhawe,ariko agendera mu kagare,ubona afite intege nkeye kuko yabaga asunikwa ,atabasha kuvuga ubu akaba yitabye Imana abura iminsi 3 ngo yuzuze amezi 2 ahawe ubupadiri, Umuhango wo kumusezeraho ukaba uteganyijwe kuwa kane taliki 21/09/2017

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA