Imana Abakiristu basigaye bajya kureba mu mazi,mu butayu n’ahandi,baba bayisize mu mitima yabo-Pasitoro Buruma

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 08:38:34 Yasuwe inshuro 414

Hirya no hino mu gihugu,abantu basengera mu madini atandukanye,bafata umwanya bakerekeza mu duce tumwe na tumwe,bizeye ko ariho bazasubirizwa bimwe mu byifuzo baba bafite.

Nko mu murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, intara y’Uburengerazuba ho hari Abakristu bazinduka basenga ,bicaye mu mazi bizeye ko ariho bazasubirizwa bimwe mu byifuzo byabo,ibintu bamwe mu bayobozi b’amadini bafata nk’ubuyobe.

Pasitoro BURUMA Samuel,umuvugabutumwa uri mu kiruhuko cy’izabukuru usengera mu idini atifuje kuvuga mu itangazamakuru, avuga ko hari abakrisitu batakigira ibyiringiro ngo bagume hamwe basengere mu mitima yabo,ahubwo bakagira intege nkeya bibwira ko aho bagiye ariho Imana ibumva.

Pasitoro Buruma akomeza avuga ko Imana abakristu basigaye bajya kureba mu mazi mu Butayu na handi,Baba Bayisize mu mitima yabo,ndetse no munsengero muri Rusange.

Pasitoro Buruma yibaza niba koko abakirisitu bajya gusengera mu mazi babona Imana yabo itembanwa n’amazi bityo akaba ariyo mpamvu bose basenga batumbiriye mu mazi.

Uyu mapasitoro kandi akomeza avuga ko Imana itemera abantu bangiza imibiri yabo kuko ari insengero z’Uwiteka anatanga ingero z’abantu bagiye bajya gusengera ahantu nkaho bahaburira ubuzima,hamwe muraho yavuze,abasengera aho bita kuri Murya hari ishyamba rirerire ndetse n’Umusozi muremure ku buryo hari abantu benshi bahaburira ubuzima bityo akabifata nki ibyago bikururiye kuko Imana baba bayisize aho bavuye.

Nubwo uyu mupasiteri avuga ibi ariko,bamwe mu kirisitu twaganiriye harimo TUMUKUNDE Fabrice we avuaga ko aha hantu basengera muri ayo mazi, harimo ubwumvane ( connection ) n’Imana bityo akaba ariyo mpamvu baza kuhasengera kuko hari n’abandi bagiye bahatangira ibyifuzo byabo kandi bigasubizwa nk’uko baba babyifuza.

Iyo uzindutse mu masaha agana saa kumi n’ebyiri za mugitondo usanga abantu benshi b’ingeri zitandukanye bicaye muri ayo mazi y’umugezi utemba,abandi bari kuyarebamo buri wese asenga ibihwanye ni ibyifuzo bye.

Bibiliya ivuga iki ku gusengera mu butayu, ubuvumo, mu mazi n’ibihanamanga?

Abigishwa ba Yesu bagize umwanya wo kuganira na we no kumubaza uko bakwiye gusenga, Dore uko yabasubije.

" Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera. “ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. Nu ntimugase na bo, kuko So azi ibyo mukennye mutaramusaba."
Matayo 6:5-8

Bibiliya igaragaza ko Yesu iyo bwagorobaga yazamukaga umusozi akajya gusenga; ndetse akaba yanakesha ijoro ryose asenga; Ibyo bamwe bakabishingiraho ubandi bakabigira ihame, bavugako kujya gusengera mu mashyamba; mu mazi n’imyobo aribwo Imana ibumva cyane.

 

Yanditswe na Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->