Ikirego cya Manirareba wifuza ko Kiriziya Gaturika iseswa cyateshejwe agaciro

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 30/11/2017, Saa 16:59:54 Yasuwe inshuro 535

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cya Manirareba Herman wareze Arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée kugira uruhare mu guca umuco gakondo mu Rwanda akanasaba ko kiriziya Gatorika n’andi matorero n’amadini biseswa.

Muri icyo kirego, Manirareba yavugaga ko kuwa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be b’abasenyeri bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza ku ya 28 Ugushyingo1989 ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga wabyaye Ruganzu II Ndoli mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde.

Mukirego cye kandi yakomeje asaba urukiko gusesa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, n’andi madini n’amatorero yose akorera mu Rwanda hamwe n’udutsiko twose tuvuga ko dusenga Imana.

Nyuma yo kuburanisha icyo kirego, kuri uyu wa Kane, urukiko rwavuze ko rwasanze impamvu Manirareba ashingiraho avuga ko arengera umuco mu izina ry’Abanyarwanda, Leta itarigeze imutuma ngo ajye kubahagararira bityo rutangaza ko ikirego giteshejwe agaciro nubwo yahise ajuririra uwo mwanzuro akiri imbere y’urukiko.

Manirareba kandi kuva na kera kose bamuziho kuba yarahereye kera adashyigikiye iby’ukwemera kwa gikirisitu.

Nk’uko Uwitwa Umutoniwase Theodette, baturanye i Nyarubaka babivuga,Herman yashikamye kandi ahora yigisha ibijyanye n’imyemere gakondo nyarwanda, anashaka guca Ubukirisitu mu Rwanda.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    amina   |   ku wa 30/11/2017, Saa 23:05

    uyu ntakindi ashaka uretse kumenyekana, kd inzira yaciye izabimugezaho, nubwo ntacyo bizamumarira. Uyu ni nkawawundi warashe Papa Jean Paul 2. Ariko Imana irihagije, uyu niwe uzayivugira cyane cfr Paul intumwa.

  • 2

    ngerageze salongo patrick   |   ku wa 1/12/2017, Saa 22:28

    Igitekerezo*uyu ntazi Imana nya mana pe mumureke araje abone Imana nya mana live azemera tu

  • 3

    ngerageze salongo patrick   |   ku wa 1/12/2017, Saa 22:29

    Igitekerezo*uyu we ntazi Imana nya Mana tu mumureke asahura NATO yemer

Tanga igitekerezo

-->