Amanota y’abanyeshuri barangije icyiciro cy’amashuri yisumbuye yashyizwe ahagaragara

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 23/02/2018, Saa 16:49:08 Yasuwe inshuro 825

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igicamunsi, ku kicaro gikuru cya Ministeri y’Uburezi giherereye Kacyiru, nibwo hasohowe ku mugaragaro amanota y’ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ku bakoze mu mwaka wa 2017.

Iki gikorwa cyatangiye umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye Bwana Isaac Munyakaziashima ko nta buriganya bwabaye mu bizamini nko mu yindi myaka.

Ati:" Turishimira ko muri 2017 ibikorwa bijyanye n’uburiganya mu bizami bisoza S6 byaragabanyutse cyane."

Gusa ariko nta byera ngo de,kuko ngo hari abanyeshuri bo mu Karere ka Rusizi na kicukiro babujijwe gukomeza gukora ibizamini kubera ikibazo cy’ubujura.

"Muri Rusizi na Kicukiro hagaragaye imyitwarire idakwiye. Abanyeshuri biteguraga gukora ibizami bafashwe bibye computers .Twahise tubahagarika gukora. Kuko umunyeshuri ufatiwe mu bujura ahanishwa kwirukanwa." Rwamukwaya Olivier.

Minisitiri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye umwaka ushize, hatsinze abasaga 89%.

Yavuze ko mu bigo bitanu bya mbere mu gihugu hazamo Groupe Scolaire ya Mwendo iri mu Karere ka Ruhango.

Ku bijyanye n’amashuri nderabarezi, abanyeshuri batsinze ku kigero gisaga 92%.
Muri rusange, abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89,55%


      

Tanga igitekerezo

-->