Ikibazo cy’ubwiherero;umukoro kuri leta y’u Rwanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 24/10/2017, Saa 09:55:20 Yasuwe inshuro 1083

Hirya no hino mu Rwanda haravugwa ubukangurambaga mu kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ese kuba ingo nyinshi z’abanyarwanda zitagira ubwiherero, ikibazo ni ikihe? Ni ubukene? Cyangwa ni kutabitozwa? www.rwandadailynews.com yacukumbuye ibijyanye n’iki kibazo.

Hamwe mu ho www.rwandadailynews.com yageze hirya no hino mu byaro mu turere dutandukanye tw’igihugu, twasanze ingo nyinshi zidafite imisarani, n’iziyifite, inyinshi mu mpande yubakishije amashara, ibikenyeri, utwenda dufashe ku nsina,izitiramibu zashaje n’ibindi.

Hari imisarani usanga itindishije ibiti bitarenga 3, iyindi ifite metero 1 y’uburebure ku buryo nta muntu mukuru watinyuka kuyihereramo ku manywa keretse ategereje akabwibwi cyangwa ijoro.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba bafite amazu akomakomeye ariko ntibagire imisarani, biterwa n’imyumvire mike no kutayiha agaciro.

Uwambajimana Davide ni umuturage wo ntara y’Amajyepfo, avuga ko kuba umuntu yakubaka inzu ifite agaciro nk’aka miliyoni (1.000.000 Frws), ariko akananirwa n’umusarani utarejeje ibihumbi makumyabiri(20.000 Frws), ku bwe ngo ni imyumvire mike.

Aha yatwerekaka umusarani wari uturi imbere atubwira ati:”Reba nk’uyu musarani ukikijwe n’udufuka, urundi ruhande ni ibihuru , ntusakaye, nta rugi, urabona ko muri kiriya gihuru hashobora no kuvamo n’inzoka ikaba yaruma n’umuntu? Urabona ko nta mubyeyi cyangwa umwana w’inkumi bajya muri uyu musarani ku manywa y’ihangu keretse bategereje akabwibwi cyangwa ijoro.Ku bwanjye mbona ari imyumvire no kutayiha agaciro.”

Uyu kimwe n’abandi twaganiriye bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba icyo bahurizaho ni uko imisarani idahabwa agaciro, basanaga hakwiye ubukangurambaga bwimbitse kuri iki kibazo.

Kuba ingo nyinshi nta misarani zigira ni ikibazo kimaze kubonwa n’ubuyobozi kuko muri iki gihe imbwirwa ruhame nyinshi z’abayobozi ntizirangira ikibazo cy’abatagira imisarani kitavuzwe.

Mayor Habitegeko Francois umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru

Habitegeko Francois ni umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru aherutse kubwira abaturage bo muri aka Karere ati: "Raporo yose ndayifite y’abatagira ubwiherero[...]. Ariko reka mbabaze, umuntu utagira ubwiherero abigenza ate? Kuva ku bw’Adamu na Eva abantu ari 2,iyo umuntu yariye akenera kwiherera."

Yongeyeho ati:"Igitangaje umuntu agacukura iz’abandi atagira ubwe, ugasanga umubyeyi arajya mu bwiherero yihishahisha akebaguza yageramo yakumva hari unyuze hafi aho akikoroza ngo yumve arimo ngo bibe nk’ikimenyetso cy’uko arimo batamusangamo. Aba na bo twabahaye ibyumweru 2 gusa tuzabaca amande mpaka.”

Mureshyankwano Marie Rose Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo na we yagarutse ku kibazo cy’ubwiherero

Mureshyankwano Marie Rose uyobora Intara y’Amajyepfo ubwo yari ari mu nama n’abayobozi batandukanye bo muri iyi Ntara yasabye abayobozi b’uturere gukemura ikibazo cy’abatagira imisarani kuko nta muturage ukwiye kuba atagira ubwiherero muri iki gihe.

Dr Mukabaramba Alivera umunyamabanga wa Leta muri MINALOC

Dr Mukabaramba Alivera ni umunyamabanga wa Leta muri Mininisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza, we aherutse kubaza abayobozi b’utugari, umubare w’abaturage bayobora batagira imisarani anabasaba gukemura icyo kibazo mu maguru mashya.

Ikibazo cy’imisarani nti kiri mu byaro gusa, kuko bimwe mu bigo bya Leta cyangwa ahahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuli, amasoko, insengero hamwe nta misarani ihagije, n’aho iri naho ugasanga nta suku ihagije ifite. Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 biteganyijwe ko ibikorwa by’isuku n’isukura bizagera ku banyarwanda bose 100% bivuye kuri 84% biriho ubu.

Bimwe mu biteganijwe kuzakorwa, harimo kuzubakwa imisarani rusange mu nyubako za Leta n’izubucuruzi.

Hirya no hino ku isi indwara ziterwa n’isuku nke nizo ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi.
@rukundoe4@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->