Ijambo rya Gitera Joseph ,intandaro y’ubujura bukorwa na bamwe mu batuye i Save

Yanditswe na Kuwa 31/05/2017, Saa 07:48:25 Yasuwe inshuro 949

Iri jambo bivugwa ko ryafashwe nk’umurage wasigiwe abafite umutima wo gukora ibikorwa by’urugomo, ku banyesave nta gihe bakanguriwe guhindura amateka yabaranze. Icyakoze ibi ntibikuraho ko abantu bafashe ko abajura benshi babayogoza ndetse no mu nkengero bakomoka i Save.

Iri jambo bivugwa ko ryavuzwe na Gitera Joseph ngo :” Umwana w’umunyesave ntakave i Butare amara masa cyangwa imbokoboko”,ryagarutsweho n’abantu benshi ndetse n’abayobozi benshi. Bamwe bakemeza ko ibi byatumye abanyesave babihinduyemo gushakira amaramuko i Butare ukoze agatahukana ihaho, utagize icyo abona akiba ibyo atahana.

Alex Ndindiriyimana abazwa ku bivugwa ku bujura buvugwa i Save yagize ati:”Rwose si amakabyankuru nanjye nigeze kwibwa igare kandi ntezwe igico n’abantu mu nzira, abantu bansaba kirishakira i Save, natunguwe no kurifatira mu isoko rya Rwanza i Save. Ikigaragara n’uko atari n’ibintu by’agaciro kanini batwara yaba imyaka yo mu murima, amatungo nk’ingurube n’ibindi barabitwara”

Nyagahima Innocent ni umuturage utuye I Save agaruka ku ijambo ry’uko Umwana w’umunyesave atagomba kuva i Butare amara masa cyangwa imbokoboko,avuga ko ngo nawe abyumva ko byavuzwe na Gitera uvuka mu karere ka Gisagara. Ariko ko nawe ngo ntazi ko abajura benshi bakomoka i Save rwose. Ubu ibintu bigaruzwa cyangwa bifatirwayo ntibigira ingano.

Akomeza agira ati:”Iyo witegereje urubyiruko ruvanze n’abagabo birirwa bicaye mu gishanga cya Save muri Kezuburo ntawashidikanya ku mibereho yabo ko ishingiye ku bujura. Inzego z’umutekano zigerageza kubafata bagatanga agahenge ariko bakongera bakagaruka. Ubu noneho ngo ubwo impeshyi igiye gutangira biba ari ibibazo. Ntawushobora kugenda amasaha y’umugoroba kuko abamaze kuhamburirwa ndetse bamwe bakahicirwa si umwe si babiri”

Haba mu gihe cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu bindi bihe, abayobozi barimo Honorable Depite Mukandutiye Speciose uvuka muri aka karere ka Gisagara yakomeje gusaba abanyesave guhindura amateka yabaranze.

Twabibutsa ko Gitera Joseph bivugwa ko watanze umurage mubi w’uko Umwana w’umunyesave atagomba kuva i Butare amara masa cyangwa imbokoboko ngo niwe wanditse akashyiraho amategeko icumi y’abahutu nkuko amateka y’u rwanda abigaragaza.

Ni inkuru dukesha ubwanditsi bwa Rwandadailynews.com

 


      

Tanga igitekerezo

-->