Igitero cy’ubwiyahuzi n’imirwano y’imbunda mu murwa mukuru wa Afuganisitani

Yanditswe na Kuwa 31/07/2017, Saa 14:55:51 Yasuwe inshuro 199

Abashinzwe umutekano muri Afuganisitani bari guhangana n’abarashi nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi kuri ambasade ya Iraki mu murwa mukuru Kabul.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko abantu bane bagabye igitero bagamije kurimbura inzu nini iherereye mu gace ka Shar-e-Naw

Umwiyahuzi yyiturikirijeho igisasu cya bombe ku muryango w’inyubako ya ambasade, abandi batatu binjira mu gipangu. Nta makuru cg im ibare y’abakomeretse yari yatangazwe kugera ubu.

Umutwe wiyita uwakiy’isilamu IS wigambye koariwo wagabye iki gitero.

Kabul yashegeshwe cyane n’ibitero by’ubwiyahuzi muri uyu mwaka, byashinjwe IS cyangwa aba Talibani.

Abanyamakuru bakorera muri Afuganisitani baravuga ko iki ari igitero cya mbere kigabwe kuri ambasade ya Iraki. Kigabwe nyuma y’ibyumweru bibiri hizihijwe intsinzi yo kwirukana IS mu mujyi wa Mosul muri Iraki.

Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ryavuze ko abakozi bose ba ambasade bahungishijwe.

Umuvugizi wayo, Najib Danish, yagize ati:

"Inzego zacu z’umutekano ziri imbere kandi ibikorwa byo kugarura umutekano birimo biragenda neza.

Inkuru ya BBC/Joseph NIZEYIMANA


      

Tanga igitekerezo

-->