Igitekerezo:Ubanza hakenewe Bibiliya nyarwanda-umunyamakuru Popote

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/04/2018, Saa 16:49:40 Yasuwe inshuro 928

Muri Bibiliya haracyarimo ya magambo yaciwe, ndavuga impumyi, ibimuga, ibipfamatwi.

Muri iki gitabo kivugwamo amateka y’Abayahudi kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe harimo n’amagambo bigoye kujyanisha na politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye dusabwa kwimakaza.

Muri Mwene Siraki (muri Bibiliya Ntagatifu) harimo amagambo menshi agaragaza abagore nk’abantu ba feke

Njye abagore ndabubaha kandi nzakomeza mbubahe ubuzima bwange bwose. Kuko ni bo batubyara, ni bashiki bacu, ni abagore bacu, ni abana bacu,impamvu ni nyinshi.

Nkibaza noneho uko agaciro tubagomba kukajyanisha na Bibiliya.

Turabemera na yo tukayemera. Kandi ngo ntacyo twemerewe kugabanyaho cg kongeraho.

Mwene Siraki ati:"Umuntu uwo ari we wese ntukamukundire uburanga kandi ntukicare mu nteko y’abagore, kuko uko mu myambaro havamo inda mu bagore havamo ubugome bubaranga

Mwene Siraki nanone ati: "Ubugome bw’umugabo busumba ineza y’umugore, umugore akoza isoni agateza ikimwaro."

Amagambo agaragara muri Mwenesiraki 42:12-14

Ubanza hakenewe Bibiliya nyarwanda naho ubundi ntihazabura undi wigisha ibi uko byakabaye hakavuka ibibazo nk’ibyatewe n’inyigisho za Niyibikora(wavuze ko abagore ari babi Radio amazing Grace igafungwa).

Iki gitekerezo ni icy’Umunyamakuru Janvier Nshimiyumukiza uzwi nka Popote yanditse kuri rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa 26 Mata 2018.

Nawe watwandikira kuri rwandadailynews@gmail.com


      

Tanga igitekerezo

-->