Igihugu cya Israel kigiye gufungura ambasade mu Rwanda

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 28/11/2017, Saa 18:10:35 Yasuwe inshuro 441

Ministiri w’Intebe w’igihugu cya Israel Benjamin Netanyahu aravuga ko igihugu cye kigiye gufungura ambasade mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Ibi abitangaje nyuma yo guhurira na Perezida Kagame w’u Rwanda mu muhango wo kurahira wa mugenzi wabo wa Kenya uhuru Kenyatta wabaye kuri uyu wa kabiri tarikiya 28 Ugushyingo 2017.

Itangazamakuru ryo muri Israel dukesha aya makuru(nka YNET NEWS na HAARETZ) ryanditse ko mu biganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi harimo no kwagura ingendo z’indege zikava mu Rwanda zijya muri Israel bikaba bityo kandi no ku rundi ruhande.

Benjamin Netanyahu yahise atangaza ko ibyo gufungura ambassade i Kigali ari mu rwego rwo kwagura no kumenyekanisha birushijeho igihugu cya Israel ku mugabane w’Afrika bikaba kandi no mu rwego rwo kubaka umubano uhamye mu bihugu bigize uyu mugabane.

Louise Mushikiwabo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Ibi bibaye mu gihe Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, Madame Louise Mushikiwabo aheruka gutangaza ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Minisitiri Mushikiwabo usanzwe ari n’Umuvugizi wa guverinoma yanavuze ku masezerano akiganirwaho hagati y’u Rwanda na Israel nayo ifite umubare munini w’abimukira n’abashaka ubuhungiro ishaka kohereza mu Rwanda.

Mushikiwabo yavuze ko ku bimukira n’impunzi b’Abanyafurika bazava muri Israel, ibi bihugu byombi bikiganira ku buryo bitarabasha kugera ku mwanzuro wa nyuma n’ubwo ibiganiro bimaze igihe.

Byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje kohereza mu Rwanda abimukira ifite baturutse muri Sudani na Eritrea, leta ikazajya ihabwa $5000 ku mwimukira yakiriye, uwemeye kugenda ku neza nawe agahabwa $3500.

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru birimo Daily Nation byatangaje ko Netanyahu ubu uri muri Kenya, atageze aho aba bakuru b’ibihugu bari bari ngo kubera umutekano we.

Nubwo Netanyahu atitabiriye irahira rya Kenyatta, yahuye n’abakuru b’ibihugu bitabiriye iki gikorwa, aho baganira ku mubano n’ubufatanye hagati ya Afurika na Israel.


      

Tanga igitekerezo

-->