Icyo nkundira Kagame arenze kuba umuntu, ni umuntu ariko mu buryo burenze-Guverineri Mureshyankwano

Yanditswe na Kuwa 12/06/2017, Saa 16:52:51 Yasuwe inshuro 280

Madam Mureshyankwano Marie Rose guverineri w’intara y’amajyepfo yashyize ahagaragara impamvu nyamukuru zituma akunda perezida wa Repubulika Kagame Paul, zimwe muri zo ni ukuba akunda igihugu kandi agaharanira inyungu z’abanyarwanda bose.

Ubwo umuryango RPF inkotanyi ku rwego rw’intara y’amajyepfo wamaraga kwemeza ko Nyakubahwa Paul Kagame ko ariwe mukandida uzabahagararira ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora azaba muri Kanama 2017,Ceyapasoni(chairperson) w’umuryango RPF INKOTANYI akaba na guverineri w’iyi ntara Madam Mureshyankano Marie Rose mu byishimo byinshi yavuze akamuri k’umutima aboneraho n’umwanya wo kugaragaza impamvu akunda nyakubahwa Paul Kagame.

Yagize ati:" Paul KAGAME Nyakubahwa perezida wacu akaba na chairman w’umuryango wa RPF INKOTANYI icyo mukundira cya mbere afite ubudasa, ubudasa bwa nyakubahwa Paul Kagame buri m’uko aremye,kuko afite ukuntu atekereza cyane,areba kure. Ikindi cya kabiri mukundira arenze kuba umuntu, ni umuntu ariko mu buryo burenze kuko arebera abantu bose kimwe,agaharanira inyungu za benshi atitaye ku nyungu ze bwite. Ikindi cya gatatu navuga mukundira cyane ni uko adakunda amafuti,iyo ukoze amafuti uwo uri we wese arakwamagana yanga ikibi agakunda icyiza, ibyo ni ibintu mukundira cyane.”

Madam Mureshyankwano kandi yakomeje kugaragaza ibindi bintu nabyo bimutera gukunda Paul Kagame byunganire ibyo yavuze haruguru;ibyo akaba ari uko aharanira kunga abanyarwanda.

Yagize ati:" Mukundira ko yunze abanyarwanda, nkamukundira ko akunda igihugu n’abanyarwanda mbese afite ubudasa ntawundi ndabona umeze nkawe ku isi."

Inteko itora y’umuryango RPF inkotanyi ku rwego rw’intara y’amajyepfo igizwe n’abantu 1232 yatoye 100% ko Perezida Kagame ariwe uzahagararira uyu muryango mu matora y’umukuru w’igihugu.

Aha niho abanyamuryango ba RPF mu ntara y’amajyepfo bahera bavuga ko bizeye ko bafite ikizere cy’uko umukandida wabo azatsinda amatora.

GATETE Eric Rafiki/rwandadailynews.

 


      

Tanga igitekerezo

-->