Icyayi cy’u Rwanda cyahawe ikirango gishya

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 18/11/2017, Saa 22:57:53 Yasuwe inshuro 1219

Icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bihingwa bifatiye runini ubukungu bw’igihugu kubera ko gikunzwe hirya no hino ku isi kubera uburyohe bwacyo,kugeza ubu cyabonye ikirango.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 17 Ugushyingo ubera muri Marriot hotel i Kigali. Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, Amb.Kayonga George William,yavuze ko mbere na mbere iki kirango kigaragaza ubwiza bw’icyayi cy’u Rwanda.

Ati”Iyo ugiye kureba imbaraga umuhinzi ashyira mu cyayi,uburyo abahinzi bita basoroma icyayi ,iyo ugiye kureba uburyo mu Rwanda basoroma icyayi ntago ariko ahandi bagisoroma,mu Rwanda ntago turatangira gukoresha imashini,ahandi bakoresha imashini bakaba basarura icyiza n’ikibi byose bikavagwa,bagatakaza bagatakaza ubwiza bw’icyayi,iki kirango rero ni igitanga amahirwe ku bahinzi bacu,kubera umwete n’ubwitange bashyira ku cyayi ndeste n’ingada zitunganya neza icyayi,kugira ngo uwakigura uwariwewese ashobore kukigura ku mafaranga meza,ayo mafaranga amanuka akagera ku muhinzi.”

Umuhinzi w’icyayi Bizabakurikiza Juvenal wo mu karere ka Ngororero umurenge wa muhanda avuga ko yishimiye kuba icyayi cy’u Rwanda kibonye ikirango kuko kuba ari umuhinzi wacyo hari aho byamukuye hari naho bimugejeje.

Muri uwo muhango kandi hanagaragayemo gutanga ibihembo ku bahinzi b’icyayi bahize abandi ,amakoperative hamwe n’inganda.

Mu Rwanda, icyayi cyabaye igihingwa ngenga bukungu mbere ya 1960. Icyayi bagemura mu mahanga gitangira guhingwa muri 1965. kuva icyo gihe icyayi nacyo cyiri mu bihingwa ngenga bukungu byinjiza amadevise menshi mu gihugu nyuma y’ikawa. Aho igiciro k’ikawa ku masoko mpuzamahanga kigwiriye mu myaka ishize, icyayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere mu kwinjiza amadevise kugera hejuru 34% y’ibigurishwa mu mahanga byose.

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda muri 1952. Kuva icyo gihe, umusaruro wacyo ugenda wiyongera bihagije, kuva kuri toni 60 muri 1958, kugera kuri 1,900 muri 1990, kuri toni 14,500 mu 2000, ugahebuza rwose kugera kuri toni 17,800 muri 2001. Hejuru ya 90% z’umusaro wacyo ugurishwa mu mahanga, ariko kigize agace gato cyane mu isoko mpuzamahanga gahwanye na toni miliyoni 1.4 gusa.

Icyayi gihingwa mu mabanga y’imisozi miremire ku butumburuke buri hagati ya m 1,900 na m 2,500, no mu bibaya byumukije neza ku butumburuke hagati ya m 1,550 na m 1,800. Icyayi gihingwa mu turere 11. Ku buso bwa ha 12,500 mu majyaruguru, iburengerazuba no mu ntara y’amajyepfo.


      

Tanga igitekerezo

-->