Icyaro ni mu mutwe, twicungira umutekano, tugakirigita ifaranga - Abagore b’i Nyabimata

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 18/10/2018, Saa 21:33:07 Yasuwe inshuro 660

Abagore bo mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, baravuga ko icyaro ari mu mutwe. Ngo aho umugore wo mu mujyi ahahira, n’uwo mu cyaro yahahira igihe cyose yaba afite ubushobozi.

Babivuze ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro. Bakavuga ko nk’umurenge uherutse kugabwamo igitero n’abantu bitwaje intwaro, abagore bahagurutse bakicungira umutekano, bagahinga bakeza, bakabona amafaranga ava ku musaruro w’ibyo biyejereje, bityo bagasanga umugore w’i Nyabimata ntaho ataniye n’uwo mu mujyi.

Umubyeyi witwa Niyindagiye Hiralie atuye mu Kagali ka Ruhinga mu mudugudu wa Ruhinga, yiteje imbere abikomoye ku kogosha abantu akoresheje imakasi yabiherewe igihembo, ariko anaganiriza umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com agira ati:"
Njyewe nogosha abantu nkoresheje imakasi ariko niyubakiye inzu, nigurira igitenge ntateze amaboko umugabo, kandi tukanishyurira abana amafaranga y’ishuli, n’ubwisungane bwo kwivuza."

Uyu mubyeyi kimwe na bagenzi be, icyo bahurizaho n’uko icyaro ngo ari mu mutwe kuko ngo mu gihe umugore wo cyaro yaba afite amafaranga, aho uwo mu mujyi yahahira nawe yahahahira. Banongeraho ko bafatanyije n’ingabo z’igihugu basigaye bicungira umutekano bikabafasha gukora bagatera imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko abaturage bakwiye guhagurukira kurwanya inda ziterwa abana kuko inda aho ica, ari naho Sida inyura.

Yagize ati:” reka mbishimangire ko iki kibazo kiremereye umuryango nyarwanda. Aba bagore muvuga bayobora imiryango mpuzamahanga n’uko barezwe neza. Aho inda zica ni naho icyorezo cya Sida kinyura. Imibare igaragaza ko muri Nyaruguru, abangana na 1.6% bagararwaho ubwandu bwa Sida, mu gihe abagore 2.3% bagaragarwaho n’iki kibazo. Ariho mpera nsaba abantu bose gutanga amakuru ku bantu bahohotera abana bagahanwa by’intangarugero.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru kandi yanasabye abatuturage gufatanya n’ingabo z’igihugu kwicungira umutekano.

Yagize ati:”ririya shyamba rya Nyungwe murabizi ko ridufitiye akamaro. rwose ubwira uwumva nta vunika! Turi bakuru, rwose tureke kohereza abana muri ririya shyamba natwe tureke kurijyamo, kuko higeze kuzamo umwanda mwarabimenye. Ntawo rero muri iki gihugu dukunda umwanda. Nti dukunda umwanda, mureke ingabo zacu ziducungire umutekano kuko ubushobozi bwazo tutabushdikanyaho.”

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, Isi yose iwizihiza buri mwaka taliki ya 15 Ukwakira. Ukaba warashyiriweho i Beijing mu Bushinwa mu mwka wa 1995 . Ariko mu Rwanda ukaba wizihirijwe mu karere ka Gisagara kuwa 18 Ukwakira 2018. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti:”Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana.”

Iyi nsanganyamatsiko yashyizweho hagamijwe guca ikibazo cyo gutwita kw’abangavu, kuko ari ikibazo gihangiyikishije abanyarwanda n’ababyeyi. Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu ukarere ka Nyaruguru hari abana 265 batewe inda.

Mu Rwanda uyu munsi w’umugore wo mu cyaro ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1997.

Niyindagiye Hiralie umugore ukora umwuga wokogosha abantu imisatsi akoresheje imakasi yabihembewe
Abagore b’i Nyabimata barahinga bakiteza imbere
Abagore barabyinira hafi y’ishyamba rya Pariki y’igihugu ya Nyungwe ntacyo bikanga kuko umutekano ari wose
Abagore b’i Nyabimata nti bakanzwe n’ibitero byahabaye, akanyamuneza ni kose kuko bafite ubukungu bakomora kubyo biyejereje
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois (hagati), uhagarariye abagore mu Karere ka Nyaruguru (iburyo) n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabimata (ibumoso) abagore bari kubereka imbuto z’ubwo bwose bihingira zikabinjiriza amafaranga

Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru.


      

Tanga igitekerezo

-->