Ibyifuzo by’abaturage ku ntumwa za Rubanda zizatorwa muri nzeri 2018.

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 4/08/2018, Saa 12:12:26 Yasuwe inshuro 606

Mu gihe imitwe ya Politiki, ikomeje gutangaza amalisti y’abazayiserukira mu matora y’intumwa za rubanda ateganijwe mu Rwanda uyu mwaka, abaturage baravuga ko muri manda irangiye batagiye bababona bihagije, bityo bagasaba abazotorwa guhindura imikorere bakajya babasura batagiye mu minsi mikuru gusa.

Bamwe mu baturage basanga abadepite banitwa intumwa za rubanda, bagomba guteganya iminsi yo kujya baza kumva abaturage n’ibibazo byabo aho kuza mu minsi mikuru no ku muganda. Iyi manda itaha ngo bahindura imikorere bakajya babasura bajyanywe no kumva ibibazo byabo, kuko bigoye kuvuganira umuntu mutaganiriye.
Bangamwabo Jean de Dieu ati:” nko mu cyaro hariho igihe tuba nta mateme, iby’ubuhinzi bigenda nabi, ahanini baza baje mu muganda rusange no mu minsi mikuru, tukongera kubabona biyamamaza.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be icyo bahurizaho ni gusaba abazatorerwa kubagararira mu nteko kujya bagaruka kubasura batagiye mu bikorwa bya leta.
Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, igizwe n’abadepite 80 . Kuba ari benshi kandi bakitwa intumwa za rubanda, niho abaturage bahera babasaba ko izina ryagakwiye kuba muntu. Amatora y’intumwa za rubanda ateganijwe ku itariki 2 mu mahanga no ku itariki 3 Nzeri 2018.

Emmanuel Rukundo Rdn/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->