Ibyifuzo by’abaturage ku ntumwa za Rubanda zigiye gutorwa muri Nzeri

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 13/07/2018, Saa 13:08:55 Yasuwe inshuro 247

Mu gihe imitwe ya Politiki, ikomeje gutangaza amalisti y’abazayiserukira mu matora y’intumwa za rubanda ateganijwe mu Rwanda uyu mwaka, abaturage baravuga bara abazotorwa guhindura imikorere bakajya babasura batagiye mu minsi mikuru gusa.

Bamwe mu baturage basanga abadepite aribo intumwa za rubanda, bagomba guteganya iminsi yo kujya baza kumva abaturage n’ibibazo byabo aho kuza mu minsi mikuru no ku muganda.

Iyi manda itaha ngo bahindura imikorere bakajya babasura bajyanywe no kumva ibibazo byabo, kuko bigoye kuvuganira umuntu mutaganiriye.

Bangamwabo Jean de Dieu aganiranira n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com ati:” nko mu cyaro hariho igihe tuba nta mateme, iby’ubuhinzi bigenda nabi, ahanini baza baje mu muganda rusange no mu minsi mikuru, tukongera kubabona biyamamaza.”

Uyu muturage kimwe na bagenzi be icyo bahurizaho ni gusaba abazatorerwa kubagararira mu nteko kujya bagaruka kubasura batagiye mu bikorwa bya leta.

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, igizwe n’abadepite 80 .

Kuba ari benshi kandi bakitwa intumwa za rubanda, niho abaturage bahera babasaba ko izina ryagakwiye kuba muntu. Amatora y’intumwa za rubanda ateganijwe ku itariki 2 mu mahanga no ku itariki 3 Nzeri 2018.

Emmanuel Rukundo Rdn/Huye


      

Tanga igitekerezo

-->