Iby’ingenzi Perezida Kagame yagarutseho mu gutangiza umushyikirano

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 18/12/2017, Saa 12:59:09 Yasuwe inshuro 428

Ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 15, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yerekanye ishusho y’ibyagezweho anashimira by’umwihariko akazi kakozwe mu mutekano ndetse n’uburyo abanyarwanda bitwaye mu gihe cy’amatora.

Perezida Kagame, yashimye ubwitange bw’abaturage kuko ngo imbaraga zabo ari zo zatumye habaho izi mpinduka.

Anasaba gukomeza ubufatanye bw’inzego za leta bwatumye ibihabwa abahinzi bibageraho ndetse bunagabanya ruswa yagaragaragamo ndetse bwanabafashije mu kuhira imyaka.

Ati”

Mu buhinzi n’ubwororozi, umusaruro muri uyu mwaka wiyongereye ku gipimo 8% ariko si ko byari byitezwe kubera udukoko twangiza ibihingwa twibasiwe imwe mu myaka, ndetse n’izuba ryavuye igihe kirekire mu bice bimwe by’igihugu”.

Birashimishije kubona abana bacu barangiza amashuri baratangiye kwihangira ibyo bakora ku biyanye na ’enterpreneurship’.

Uyu mwaka 2107 bandikishije ishoramari rishya n’ibindi bikorwa remezo bingana na miliayri imwe n’igice y’amadolari ya Amerika harimo n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera cyatangiye kubakwa.

Ingamba zo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama zibera mu gihugu, uyu mwaka hakiriwe inama mpuzamahanga 169, ibyazaniye hoteli n’indege abakiliya ibihumbi.

Abashyitsi bishimira ibyo babona, abaza iyo basubiyeyo bavuga ibyiza babonye bizana n’abandi ariko biranashoboka ko twakongera ibyo byiza bikarushaho kugira akamaro.Ni ngombwa ko dukora ibishoboka gukora ibishoboka mu kwakira abashyitsi.

Inganda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushije ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%, ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%, kubera iyi mpamvu ubucuruzi bw;’u Rwanda n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kiri hejuru ya 20%.agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga gaturutse ku mabuye y’agaciro karuta.

Ibi tubikesha imbaraga zashyizwe mu kubyongerera agaciro.
Amashanyarazi nayo yariyongereye kandi leta izakorana n’abashoramari mu nganda no gushyiraho igiciro kutarenze kugirango abifuza gukoresha ayo mashanyarazi barusheho kuba benshi no gukora byinshi."

Perezida Kagame yavuze ko hazarushwaho kwagura gahunda yo gufasha abatishoboye ndetse nabo bakabona amashanyarazi.

Ati”Tuzakomeza kunganira ingo z’abatishoboye kugirango ingo z’abatishoboye nabo babone amashanyarazi ntabwo azajya abanyura hejuru ngo abarenge”.

Mu bindi umukuru w’igihugu yavuze, ni uko u Rwanda ruzakomeza gukusanya, kwandika no kubungabunga amateka .

Aho ni ho ahera kandi avuga ko hakwiye impinduka mu ireme ry’uburezi ku nzego zose zizafasha guteza igihugu imbere.

Inama y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa mbere izamara iminsi ibiri, aho izarangira kuri uyu wa kabiri tariki 19 Ukuboza 2017.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->