Ibiro by’Intara y’Amajyepfo bigiye kwimukira i Nyamagabe ku bw’ibibazo biriyo - Guverineri Gasana

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 28/02/2019, Saa 08:35:03 Yasuwe inshuro 236

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ,Gasana Emmanuel mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019, yemeje ko ibibazo bigaragara muri iyi ntara bitumye uyu muyobozi agiye kwimurirayo ibiro mu gihe cy’amezi atari mu nsi y’ane.

Ibi bije nyuma yaho Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu karere ka Nyamagabe yavuze ko aka karere gafite ibikorwa byinshi byadindiye bityo iyi ntara ikaba yafashe icyemezo cy’uko yajyayo akabasha kwita kuri aka karere gafite ibibazo byinshi.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo CG Gasana Emmanuel mu Kiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati: "Aka karere ni ko duhereyeho kuko gafite umwihariko bijyanye n’ibikorwa birimo uruganda rw’ingano ndetse hakaza n’isoko ryadindiye ndetse no kubaka imihanda bityo ngiye kubayo nibura amezi 4 ndebe aho twaba tuvuye naho twaba tugeze".

Yongeyeho ko kandi ko ikibazo cy’imirire mibi yongera umubare w’igwingira, no kubaka ibindi bikorwa biganisha kwiterambere.

Yagize ati"Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru nitwo dutuma iyi mibare yiyongera ndetse bigatuma tuzamuka hafi yo kugera 39%,ariko si ibi byonyine kuko tugiye kubaka imihanda igera kuri 80% iratangira kubakwa,aha hantu kandi haragezwa mu mirenge 3 itari ifite amashanyarazi no kureba imishinga igomba giteza imbere abaturage bakivana mu bukene".

Iri yimurwa ry’ikicaro cy’Intara y’Amajyepfo ishobora kumara amezi hagati 4 -6 ndetse nyuma yaho bakazajya bakomereza ibikorwa byayo mu tundi turere ahari ikibazo ndetse umuturage akibonamo abayobozi be.

Abayobozi b’uturere twa Huye ( ibumoso) Muhanga ( hagati) na Nyaruguru (iburyo) bari mu bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Abayobozi b’ibitangazamakuru nka Radio Salus (hagati) n’abanyamakuru batandukanye bitabiriye ikiganiro