Ibihugu byo ku isi birasabwa gutanga amafaranga yo guhashya ibyorezo, u Rwanda rumaze gutanga 17% y’ayo rwiyemeje

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/02/2019, Saa 11:25:47 Yasuwe inshuro 1157

U Rwanda ruri mu bihugu byo ku isi bisabwa gutanga umusanzu wo gufasha mu kurwanya indwara nka SIDA,Malaria n’igituntu.

Ibi byatangajwe Kuri uyu wa mbere tariki 4 Gashyantare 2019 mu mugi wa Kigali ubwo hateranye inama yiga ku mushinga ushinzwe gukumira indwara nka SIDA , Igituntu na Malaria, byatangijwe n’imiryango itegamiye kuri leta shinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima mu Rwanda.

Kuri ubu ku isi hose hacyenewe Miliyari 14 z’amadorari y’Amerika kugira ngo yifashishwe mu kurwanya izo ndwara.

Kugeza ubu ikigega gishinzwe kurwanya indwara nka SIDA, Malariya n’igituntu Global Fund kiri gukora ubukangurambaga ku rwego rw’isi.

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza ibihugu birimo n’u Rwanda gutanga umusanzu ugenewe kugabanya umubare w’abantu bicwa n’izindwara ku gipimo cya ½ no gukumira ubwandu bushya ku bantu milliyoni 234 000 000.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni we watorewe kuyobora ubu bukangurambaga ku mugabane w’Afurika , mu gihe Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron ari we uyobonye ubu bukangurambaga ku rwego rw’isi.

Umuyobozi ushinzwe umuyoboro w’ imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida no guteza imbere ubuzima mu Rwanda Madamu Rwemarika Felicite, akaba avuga ko iyi nkunga ikenewe kuko kuri ubu imwe mu miryango itari iya leta yafashwaga n’ikigega Global Fund yagabanyutse cyane.

Umunyamabanga uhoraho mu muryango Global Fund mu Rwanda ITETE Karagire, yemeza ko hari icyizere ko iyi misanzu izatangwa, kuko biteganyijwe ko bimwe mu bihugu by’Afurika bazaganira uburyo bwo gutanga imisanzu yabyo, binateganyijwe ko bazabiganiraho mu nama iteganyijwe kuzaba tariki 09 Gashyantare uyu mwaka ikaba izabera Addis muri Ethiopia, Tariki ya 09 Gashyantare.

U Rwanda rwemeye gutanga angana na 5%, ubu rumaze kugera ku kigero cya 17% mu kuyatanga.

Ibihugu by’Afurika byose byiyemeje gushyiramo 15% y’ingengo y’imari yose ikenewe.

Isabella Iradukunda Elisabeth@rdn Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->