Ibihugu bimwe byakuriweho visa zo kwinjira mu Rwanda

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 17/11/2017, Saa 13:28:09 Yasuwe inshuro 633

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, rigaragaza ko hari bamwe mu baturage b’ibihugu bya Afurika bitakiri ngombwa ko basaba visa ngo bemererwe kuza mu Rwanda.

Iki cyemezo kije gikurikira icyemezo cy’abayobozi b’u Rwanda cyo gukuraho visa mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika nka Centrafrica, Tchad, Bénin, Sénégal, Guinée, Ghana, bikiyongeraho ibindi bya Indonésie, Haïti ,ibirwa bya Seychelles ndetse na Sao Tomé et Principe.

Uretse ibi byakuriweho visa, ibihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ibyo mu burengerazuba bwa Africa n’iyo hagati ,abaturage babyo bemerewe kwinjira mu Rwanda bakahamara igihe cy’amezi atatu nta visa basabwe.

Muri 2016 u Rwanda rwatanze visa zisaga ibihumbi 10 z’abaza gukorera mu Rwanda, ibintu byatumye ngo hinjira abantu hafi miliyoni eshatu binjiye mu gihugu muri uwo mwaka.

Raporo yitwa Africa Visa Openness yo muri 2016, yashyize u Rwanda ku mwanya wa Cyenda mu bihugu by’Afrika byorohereza abanyamahanga kwinjira ku butaka bwarwo.

U Rwanda ni rwo rubaye urwa mbere mu gukuriraho visa Abanyafrika muri gahunda y’umuryango w’ubumwe bwa Africa.

Kuva umwaka tariki ya 01/01/2018, abanyamahanga baturuka mu bihugu byose byo ku isi, bazabona Visa bamaze kugera ku butaka bw’u Rwanda batabanje kunyura mu nzira zo kuyisaba mbere y’uko bahagera.

Abanyarwanda baba mu mahanga nabo bemerewe gukoresha indangamuntu zabo baje mu Rwanda mu gihe mbere bakoreshaga Pasiporo(Passports).

Ikindi ni uko abanyamahanga bafite indangamuntu z’u Rwanda bemerewe kuzikoresha mu gihe baje mu Rwanda, zikaba zisimbuye Psiporo babazwaga.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->