Ibihugu 20 bya Afurika i Kigali mu kongera ubumenyi ku birebana n’uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 17/10/2017, Saa 12:34:46 Yasuwe inshuro 639

Mu Rwanda hatangiye amahugurwa y’abakozi ba za komisiyo z’ibihugu by’Afurika 20 azamara iminsi 6.

Aya mahugurwa azibanda ku kwigisha uburenganzira bwa umuntu cyane cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na za kaminuza.

Bamwe mu bitabiriye ayamahugurwa harimo uhagarariye umuryango w’ibihugu by’iburayi "European union" bwana Johan Cauwenbergh yavuze ko bafitanye umushinga na za komisiyo z’ibihugu by’Afurika uzamara imyaka 3 bakazibanda kukongerera ubumenyi abakozi ba za komisiyo z’uburenganzira bwa Muntu mu bihugu bya Afurika.

Madame NIRERE Madeleine uyobora komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nawe witabiriye aya mahugurwa yabwiye itangazamakuru ko ari amahirwe kwakira ayamahugurwa kuko hari byinshi bazarushaho kugena mu myigishirize yuburenganzira bwamuntu mu mashuri ndetse byanatangiye 2008.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye harimo;u Rwanda,Kenya,Uganda,Zimbabwe,USA,Swaziland,Nigeriya,Niger,Sieraleone,Malawi,Cameroon, Togo,Liberiya,Burkinafasso ndetse,Misiri n’ibindi.


      

Tanga igitekerezo

-->