Huye:Ibihano byahawe abari bakurikiranweho gutwikisha umwana ipasi byijujutiwe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 11/04/2018, Saa 14:47:11 Yasuwe inshuro 271

Mu gihe Leta y’U Rwanda isaba abaturage kutihanira no kudatanga ibihano bibabaza umubiri cyane cyane ku bana, hari bamwe bagihana abana bihanukiriye ndetse bikabagiraho n’ingaruka zikomeye.

Umutoniwase Cynthia ni umwe mu bahuye n’akaga ko gutwikishwa ipasi y’umuriro na Nyirabuja wamukoreshaga aza no kugeza ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma maze narwo rugifataho imyanzuro.

Umutoniwase Cynthia ni umukobwa ufite imyaka 16 kuri ubu ariko ubwo yatwikishwagwa ipasi akaba ayari afite imyaka 15 y’amavuko.

Uyu, akaba yarakoraga imirimo yo murugo kwa Gasano utuye mu mudugudu wa Kamamucuzi, mu kagali ka Matyazo, mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye.

Avuga ko muri urwo rugo haje kubura telefoni igendanwa maze uwari nyirabuja we witwa Ihirwe Noela amubwirako agomba kuyitanga ku bubi n’ubwiza ari naho ngo yatangiye kumukubitagura, agezaho ngo anahamgara uwari umukuru w’umudugudu witwa Ukobukeye Alphonse Yusoufu, ngo aze amufashe kumwaka iyo telefoni nyamara we akavuga ko atazi iby’ibura ry’iyo telefoni.

Gusa uyu muyobozi w’umudugu ngo ahageze nawe yatije umurindi nyirabuja bafatanya kumukubita bageza n’ubwo akurijemo igisebe mu kirenge kuko ngo bamukubitishaga icyuma cy’umutaka.

Uyu mwana w’umukobwa akomeza avuga ko ubwo yakubitwaga yakomeje gutabaza haza kuza umuturanyi witwa Uwihoreye Christine. Gusa ngo uyu nawe ahageze nti yabashije kumukiza kuko yahageze agatiza umurindi nyirabuja kugeza n’ubwo atwikishijwe ipasi y’umuriro.

Nyuma yo gutwokishwa ipasi uyu mwana w’umukobwa yagejeje ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa ngoma maze rungifataho imyanzuro ikurikira.

Ni urubanza rwari rufite numero RP00270/2017/NGO, ubushinjacyaha bwaregagamo Ukobukeye Alphonse Yusoufu, Ihirwe Noela, na Uwihoreye Christine.

Urukiko rwasanze ubushinjacyaha bwarasabiye buri wese guhanishwa igihano cy’imyaka 2, ukeneye indishyi akazaziregera bityo ngo hashingiwe ku biteganwa n’ingingo ya 177 igika cya 1 mu gitabo ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka 2, buriwese akwiye guhanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 3.

Urukiko rwasanze Ukobukeye Alphonse Yusoufu wari umuyobozi w’umududu na Ihirwe Noella baraburanye bemera icyaha bikaba bidashidikanwaho bityo hashingiwe ku itegeko bashobora kugabanyirizwa ibihano.

Ukobukeye Alphonse Yusoufu agahaniswa igihaho cy’amezi 6 nk’umukuru w’umudugudu wagombaga kuburizamo icyaha, ahubwo agatuma icyari ugukubita no gukomeretsa ku bushake gihinduka iyicarubozo.

Urukiko rwasanze kandi Ihirwe Noela wari Nyirabuja w’uyu mwana w’umukobwa, agomba guhanishwa igifungo cy’amezi 5 nacyo gisubitwe ku bw’impamvu y’uko afite umwana uri munsi y’imyaka 3 ndetse atwite bigashimangirwa n’itegeko rigenga uburenganzira bw’umwana.

Urukiko rwanemeje ko, Ukobukeye Alphonse Yusoufu wari umuyobozi w’umududu, Ihirwe Noela, n’Uwihoreye Christine ko batsinzwe kuko icyaha cy’iyicarubobozo kibahama, maze Uwihoreye Christine hanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’amezi 3, kikazatangira kubarwa yafashwe agafungwa.

Naho Ihirwe Noela agahanishwa igifungo cy’amezi 5 gisubitswe mu gihe cy’umwaka 1 n’amezi 6. Ukobukeye Alphonse Yusoufu wari umuyobozi w’umududu we agahanishwa igifungo cy’amezi 6 cyatangiye kubarwa kuwa 22/Ugushyingo/2017.

Urukiko kandi rukaba rwategetse Ihirwe Noela na Uwihoreye Christine kwishyura amagarama y’urubanza y’urubanza angana n’ibihumbi 25000Frws, batayatanga ku neza akazavanwa mu byabo ku ngufu za leta.

Nyuma yo kumva imyanzuro y’uru rubanza bamwe mu bari barwitabiriye hanze y’urukiko bamwe bari bakambije agahanga, abandi bimyoza bakavuga ko ibihano byatanzwe bitajyanye n’ibyakorewe uyu mwana w’umukobwa cyane ko ngo ari iyicarubozo kandi ngo uyu mwana bikaba byaramusigiye ubumuga bagasaba ko uyu mwana yarenganurwa cyane ko ngo yaburanye nta n’umwunganira afite.


      

Tanga igitekerezo

-->