Ibiganza bibamo umwanda - Minisitiri Gashumba ashishikariza abantu gusuhuzanya bakoresheje inkokora

Yanditswe na Kuwa 18/09/2019, Saa 12:22:29 Yasuwe inshuro 86

Minisitiri muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba yashimangiye ko, nta munyarwanda wakabaye agikoresha ikiganza asuhuzanya na mugenzi we kuko ngo bigira umwanda.

Ibi abivuze nyuma y’ifoto yagaragayemo asuhuza abasirikari bakuru mu gisirikari cy’u Rwanda, ariko nti bahane ibiganza ahubwo bagakoresha inkokora.

Abantu bahise babitangaho ibitekerezo, urugero ni nk’uwitwa Karangwa Sewase wahise abwira Minisitiri Dr Diane Gashumba ko agiye gutangira kujya asuhuza abantu akoresheje inkokora kuko ngo ari urugero rwiza yahawe na Minisitiri.

Karangwa Sewase yagize ati:"Guhera ejo ni uko nzajya mbaramutsa. Ni urugero rwiza twahawe na Minisitiri Dr Diane Gashumba aramutsa Majoro Jenerali Alexis Kagame"

Mu kumusubiza, Minisitiri Dr Diane Gashumba yamubwiye ko ibiganza bibamo umwanda mwinshi.

Yagize ati:"Urakoze Karangwa Sewase, mu biganza habamo umwanda mwinshi cyane twese tugerageze kwirinda guhererakanya uwo mwanda."

Abantu bakomeje gutanga ibitekerezo, bamwe bavuga ko bidakwiye ariko abandi bakemeza ko umuco udakwiye kwimakaza umwanda.

Mu muco Nyarwanda, biramenyerewe ko umuntu ugiye gusuhuza undi bombi bahana ibiganza cyangwa bagahoberana cyane ko hari ni imvugo ivuga ngo Mwaramutse iraguma.

Muri iyi minsi mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Dmokarasi ya Kongo havugizwe icyorezo cya Ebola, Leta y’u Rwanda yahise ishyiraho ingamba ziyikumira zirimo no kudasuhuzanya kandi abambutse imipaka baza mu Rwanda cyane iGoma na Rusizi bakayipimwa.

Bimwe mu butekerezo byatanzwe n’abantu kuti twitter