Ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 11/10/2017, Saa 13:39:05 Yasuwe inshuro 788

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kiratangaza ko mu kwezi kwa Nzeli 2017,Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 3,8% naho mu byaro byiyongereyeho 8,9% ugereranyije na Nzeli 2016.

Iki kigo kivuga ko nko mu mijyi bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3,8% mu kwezi kwa Nzeli ari uko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseyemwe ngo n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutse.

Naho bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu cyaro ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho .

Amakuru Rwandadailynews ikesha urubuga rw’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda avuga ko Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi no mu byaro.

Mu bice bitandukanye by’igihugu, ibiciro by’ibiribwa bikomeje kuzamuka, imihindagurikire y’ibihe igatungwa agatoki, abaharanira uburenganzira bw’abakozi nabo bagasaba Leta ubufasha mu kuvugutira iki kibazo umuti.


      

Tanga igitekerezo

-->