Ibiciro by’ingendo mu Rwanda bigiye kuzamuka-RURA

Yanditswe na Kuwa 18/11/2017, Saa 02:55:00 Yasuwe inshuro 1398

Urwego rw’igihugu rushinzwe igenzuramikorere RURA ruvuga ko mu minsi iri imbere ibiciro bisanzweho by’ingendo bizazamuka mu gihugu hose.

Kuzamuka ku biciro by’ingendo RURA isobanura ko biri guterwa no gutumbagira kw’ikiguzi cy’ibikomoka kuri petrol birimo lisansi na mazutu, nkuko Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi bw’ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa yabitangarije Kigali today dukesha iyi nkuru.

Hagiye gushira ibyumweru bibiri, RURA isohoye itangaza rigaragaza ibiciro bishya bya mazutu na lisansi aho byiyongereye bidasanzwe.

Tariki 3 Ugushyngo 2017, nibwo RURA yasohoye itangaza rigaragaza uko ibiciro byahindutse, aho igiciro cya lisansi cyazamutse kigera ku mafaranga 1031 kuri litiro kivuye kuri 993, bivuze ko kiyongereyeho angina na 3.8%.

Mazutu yazamutseho amafaranga 40 kuri litiro angana na 4%, aho cyageze ku mafaranga 994 kivuye kuri 954.

Nkuko bitangazwa na RURA ibi ngo bikaba byaratewe no kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Nibura kugirango ngo igiciro cy’ingendo kitazamuka, nuko ngo mazutu yaba igura amafaranga atari hejuru ya 960 kuri litiro, ibigoye cyane kugeza ubu, kuko iri kugura amafaranga 994 y’u Rwanda.
ITANGAZO RYA RURA.

Pauline Mukarurangwa.


      

Tanga igitekerezo

-->