Huye:Yashakiye umugabo mu buhungiro aramutererana agaruka mu Rwanda none yiteje imbere

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 11/01/2018, Saa 16:14:07 Yasuwe inshuro 322

Nyuma yo guhunguka mu mwaka wi 2010 ndetse no gutabwa n’umugabo bashakanye nta kintu na kimwe afite, agatangira ahingira abandi, nyuma akaza kujya mu matsinda y’ubwizigame UWIZEYIMANA BEATRICE utuye mu murenge wa Rusatira ubu ngo abona intambwe amaze gutezwa no kwishyira hamwe n’abandi ari iyo kwishimirwa kuko ngo nawe ubu asigaye aha abandi akazi.

Beatrice utuye mu kagali ka Buhimba mu murenge wa Rusatira , mu karere ka Huye mu rugo rwe yoroye inka.

Amaze imyaka irindwi avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho yari yarahungiye akaza no gushakirayo umugabo nyuma waje no kumuta.

Nk’uko abivuga ngo kuva yatahuka avuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka w’2010 kugeza mu 2014 ngo yari atunzwe no guca inshuro aho yahingiraga abandi ngo abone amaramuko.

Nyamara ngo bigeze mu mwaka wa 2014 nibwo yatangiye kujya mu matsinda yo kwizigama aho yabitsaga amwe mu mafaranga yabaga yavuye muri kwa guca inshuro ndetse ngo nyuma yaje no guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka .

Ngo bitewe n’inama bagirwaga byamufashije guhindura imyumvire bituma nyuma y’umwaka umwe gusa yiyubakira inzu iciriritse ava mw’icumbi, ndetse ngo kubera inama yagiye ahabwa zijyanye no kwitezimbere ngo byanatumye abasha kwishyirira umuriro w’amashanyarazi munzu ye.

Nyuma yo gutera imbere Beatrice yaje guhindurirwa icyiciro cy’ubudehe avanwa mu cyambere ashyirwa mu cyiciro cya gatatu ubu akaba yiyishyurira ubwisungane mu kwivuza n’umuryango we.

Zimulinda Celestin ni umuturanyi wa Beatrice ndetse nawe akaba yaramuhingiye mu gihe yari agica inshuro nawe ngo yatunguwe n’ubutwari bw’uyu mubyeyi mu kwiteza imbere mu gihe hari abo bacanaga inshuro n’ubu bakimeze batyo.

Mbyayingabo Athanase umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira nawe ashima aho igikorwa cyo kwibumbira mu matsinda y’ubwizigame kuko byagejeje abaturage ku iterambere ndetse akanemeza ko bitazana iterambere mu bukungu gusa ahubwo ari n’umuyoboro wo kubakangurira izindi gahunda za leta zfitiye akamaro abaturage.

Mu murenge wa Rusatira hari amatsinda yo kwizigama agera kuri 28 akaba arimo abaturage basaga 78% b’uyu murenge.

GATETE Eric Rafiki


      

Tanga igitekerezo

-->