Huye: Uruhuri rw’ibibazo bivanze n’akarengane byugarije abashoferi batwara mini bisi

Yanditswe na Kuwa 7/08/2017, Saa 08:00:17 Yasuwe inshuro 381

Imikorere y’abashoferi bakorera mu mujyi wa Huye bivugwa ko irangwamo akajagari, akarengane no kutagira uruvugiro mu byemezo bifatwa, yagiye iba mibi cyane muri manda y’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo bwacyuye igihe. Ibi bikaba bituma bamwe bareka umurimo wo gutwara abagenzi kubera amananiza abamo ndetse bamwe bakagurisha imodoka zabo kuri make ngo bashakire ahandi ubuzima.

Uko bigaragara ,iyo ukurikiranye amateka y’imikorere y’aba bashoferi batwara mini -bus usanga ibibazo byabo bishingiye ku mikoranire hagati y’ishyirahamwe ryabo kugeza ku mpuzamakoperative yabo RFTC.

Kuri bo bavuga ko ibi bazo byatangiriye ku kugabanyirizwa aho bakorera kuko bakoreraga mu mujyi wa Huye ubundi bakerekeza mu turere bihana imbibi.

Uku kugabanya aho bakorera byiyongereyeho ikibazo cyo guhuza ubushobozi n’amafanga basabwa kugirango babashe gukora muri service yo gutwara abagenzi.

Aba bashoferi bakavuga ko n’ubwo gukorera mu ishyirahamwe ribahuza ari byiza, ngo bagiye bahura n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imicungire y’ishyirahamwe ndetse no gusabwa imisanzu idahwanye n’ubushobozi bwabo.

Bamwe mu bashoferi baganiriye n’ikinyamakuru Rwandadailynews bagira bati:” Mu misanzu dusabwa harimo amafaranga hafi ibihumbi bitatu atangwa buri munsi yo gukorera muri gare ndetse n’umusanzu wa shoferi na konvayeri, n’ibindi bihumbi 75 ya service fees dutanga ku kwezi. Ubwo ntitubariramo aya RURA ndetse n’umusoro wa Rwanda Revenu.”

Ikibazo bakomeza kwibaza ni uko umusoro w’ibihumbi 75 witwa Service fees impamvu udakubirwamo ibyo basabwa byo gukorera muri gare ya Huye. Hakiyongeraho ko uyu musoro bishyura buri munsi w’ibihumbi 2900 wishyuzwa umuntu wakoze n’utakoze.

Uyu musoro , abashoferi bavuga ko ubabereye umusaraba kuko n’iyo waba wagiye gusenga haba ku isabato cyangwa ku cyumweru cyangwa watabaye uraza ukawishyura. Aba bashoferi bakabifata nk’akarengane gakomeye bakorerwa ndetse no kubashyiraho amananiza.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo ishami rya Huye ariryo HTC ngo rikaba ryarakomeje gukora ubuvugizi kuko nabo bemera ko harimo akarengane, ariko ngo n’icyemezo cyafatiwe ku nzego zo hejuru.

Gusa aba bashoferi bakorera mu mujyi wa Huye bakaba bakomeza gutunga agatoki umuyobozi wa RFTC mu karere ka Huye ko akandamiza aba bashoferi akabishyuze yewe batanakoze.

Uru rusobe rw’ibibazo rukaba rwiyongereyeho ko aba bashoferi ngo batuweho icyemezo cyo guhatirwa kujya banyweshereza lisansi(essence) kuri station imwe ya Merez ibi bakaba batarahwemye kubyamaganira kure kuko byakuruye umwuka mubi.

Kabula Ibrahim umuyobozi wa RFTC mu karere ka Huye akaba aherutse gutangaza ko iki cyemezo cyo kunyweshereza kuri station ya Merez bakiganiriyeho n’abashoferi ngo bitavuze ko byatunguranye kandi ari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa RFTC.

Ibi bibazo byo kwishyuzwa amafaranga utakoze no kunyweshereza kuri station imwe ya Merez kikaba cyaramenyeshejwe ubuyobozi bw’akarere ka Huye.

Mutwarasibo Cyprien umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Huye agira ati:” Aba bashoferi batugejejeho ibibazo byabo tuganira n’ubuyobozi bwabo ndetse n’ubuyobozi bwa gare ngo bukemure ibyo bibazo nibinanirana bazatubwire akarere kabibafashe kuko byatangiye gukurura umwuka mubi.”

Imikorere mibi yari yarahawe umwanya mu ishyirahamwe ry’abashoferi bo mu mujyi wa Huye, kutagira uruvugiro bamwe muri bo bemeza ko yarimaze gukurura ruswa kugirango bamwe bajye bashyirwa ku mirongo batware abagenzi.

Uru ruhurirane rw’urusobe rw’ibibazo birimo guteza ingaruka zitandukanye, zirimo ko hari abahitamo kuziparika(imodoka), kuzigurisha kuri make ngo ibyo gutwara abagenzi babe babiretse.

Kuri ubu izo modoka za tagisi zitwara abagenzi kuva muri gare ya Huye, Kaminuza, Tumba na Rango zigahindukira.

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->