Huye:Urubyiruko rurasabwa guhindura amateka mabi yaranze u Rwanda

Yanditswe na Kuwa 7/06/2017, Saa 07:17:07 Yasuwe inshuro 263

Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi,Urubyiruko rwo mu itorero Anglican mu Rwanda rwasabwe gukurana umuco wo gukundana no gukunda igihugu,kuko aribo maboko y’u Rwanda rw’ejo.

Ubu ni bumwe mu butumwa bwagarutsweho na Musenyeri w’Itorero Anglican mu Rwanda Diyoseze ya Butare,Nathan Gasaturawasabye ababyeyi gutoza abana gukura bakundana batitaye kubyabatanya,birinda ingengabitekerezo ya Jenoside,ahubwo bagaharanira kumenya neza gahunda ya ndi Umunyarwanda ikabafasha kumenya agaciro ku ubunyarwanda aho kwibonamo amoko n’ibindi byose byabatanya.

Muri uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku rusengero rw’itorero Anglican mu mujyi wa Huye rwerekeza ahashyizwe indabyo ku rwibutso rw’i Ngoma rushyinguwemo imibiri y’abatutsi isanga ibihumbi 35.

Aha umushumba wÍtorero Anglican Diyoseze ya Butare Nathan Yagarutse cyane kubakristo bishoye mu bwicanyi,agaya abari abashumba n’abapasitori bishoye muri Jenoside bakica abakiristo ndetse n’abakristo bakica bagenzi babo babanaga,avuga ko abakristo bakwiye kurangwa n’urukundokandi bakarutoza abakiri bato.

Yagize ati: "Umukristo agaragarira ku bikorwa bye,imirimo ukora niyo yerekana ko uri umukristo naho abitwa abakristo bo ni benshi,iyo abakristo bahagarara mu nshingano zabo muri 1994,abatutsi ntibaba barapfuye,ariko uwitwaga umukristo nawe yabaye nk’abandi bose,ndetse bamwe bishora no mu bwicanyi bw’indengakamere,abo rero turabagaya,ndetse ni abo kunengwa."

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Christine Niwemugeni yasabye abakristo gukizwa by’ukuri bakamaramaza,kuko nta mukristo ukwiye gukora ibikorwa bibi kugeza ubwo yishoye mubwicanyi.

Aha Niwemugeni yavuze ko umukristo aba akwiye kumenya agaciro ku ubuzima,bwaba ubwe ndetse n’ubwa mugenzi we,abasaba guharanira kuba umwe ndetse ko ari nabo bakwiye kuba urugero rw’abandi,aho avuga ko umukristo ariwe ukwiye kubera abandi indorerwamo nziza ndetse n’urugero rwiza rw’abandi.

Muri uyu muhango wo kwibuka kandi umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije yasabye abayoboke b’amadini gutoza abana babo uburere bwiza babakangurira gahunda nziza za leta zirimo gahunda ya ndi umunyarwanda,mu rwego rwo kubatoza gukura bakundana kandi bakunda igihugu cyababyaye,bakarushaho no kubigisha amateka yaranze u Rwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mubarokokeye mu karere ka Huye bahuriza ku kuba mu gihe cya Jenoside,utarabashaga kumenya umukristo n’utari we,aho ngo n’uwo mwabanaga mu murimo w’Imana atatinyaga kugutanga ngo bakwice,bakavuga ko igihugu cyari cyabaye umwijima.

rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->