Huye:Grenade yakomerekeje umwana, Polisi iburira abacuruza injyamani

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 9/05/2018, Saa 15:30:04 Yasuwe inshuro 689

Umwana w’imyaka umunani yakomerekejwe na Grenade ubwo yari ari gutashya inkwi, mu kagali ka karambi, mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, kuri ubu akaba arwariye mu bitaro bya kamininuza I Butare CHUB.

Misago Gamariyeri umubyeyi w’uyu mwana avuga ko ubwo ibi byabaga yari yagiye mu mirimo ageze mu rugo asanga bamugejeje ku kigo nderabuzima naho bahita bamwohereza mu bitaro.

Sayinzoga Theogene umuturage utuye mu mudugudu wa Kigarama yabwiye www.rwandadailynews.com ko uyu mwana yari kumwe n’abandi batatu babanza kuyicokoza kugeza ubwo ikomerekeje umwe muribo.

Ati:”abana bakavumbuye hariya munsi y’ibyatsi biri hariya haruguru,baragapfundura bagahonda n’amabuye babonye katamenetse bakurura akadodo kari kariho umwotsi uhita uza akana kaba karicaye abandi bariruka.

Umwana wakomerekejwe na grenade, bimwe mu bice byayo byamwinjiye mu mubiri nyuma yo kubona ko bitakurirwamo ku bitaro bya Kabutare, yoherejwe ku bitaro bikuru bya kaminuza i Butare CHUB, kandi ngo hari ikizere cy’uko azakira.

Umuvugizi wa police y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel KAYIGI, avuga ko ibikorwa byo kuhakorera igenzura bagiye kubyitaho, akanasaba abantu bagenda batoragura ibyuma babonye bajya kubigurisha mu byo bita injyamane kwitonda.

Yagize ati” Uko kiriya gisasu cyabonetse ni nako cyaboneka n’ahandi abantu barasabwa gutanga amakuru tukahagenzura ariko tukanabasaba kwitondera ibintu batazi babonye.

Umuvugizi wa police y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Kayigi

Mu gihe cy’imyaka ibiri mu Murenge wa Kigoma hamaze kuboneka ibisasu bya grenade 2, abaturage bakavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi aka gace karanzwe n’ibikorwa bya gisirikari by’abafaransa bari muri zoni tirikwazi bityo bagasaba inzego zibishinzwe kuhagenzura bagategura ibisasu byaba byarasigayemo.

Ishyamba umwana yatashyagamo grendade ikamukomeretsa

Theogene Sayinzoga wari uhari umwana akomeretswa na Grenadi
<
Misago Gamariyeri umubyeyi w’uyu mwana

Umwana yamukomerekeje


      

Tanga igitekerezo

-->