Huye: Umuyobozi wa IPRC Huye yahaye umukoro abasoje itorero ry’intore mu zindi.

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 27/10/2018, Saa 15:37:19 Yasuwe inshuro 398

Intore zaje kwiga mu ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro koliji ya Huye, zasoje itorero ry’intore mu zindi zari zimazemo icyumweru. Umuyobozi mukuru w’iri shuli, aziha impanuro n’umukoro.

Uyu mukoro umuyobozi mukuru w’ishuli rikuru ry’ubumenyingiro rya Huye, Maj. Dr Twabagira Barnabe’ yabahaye, ni uwo kwiga bagamije gukora ubushakatsi ku bitarakozwe kugirango biteze imbere banateze imbere urwababyaye.

Umuyobozi mukuru wa IPRC Huye Maj Dr Twabagira Barnabe’

Yagize ati:” ubumenyi ngiro ntabwo bugomba guherera hano ku ishuli. Abarangije hano bakora ubushakashatsi, ariko tuba tugirango bwa bushakashatsi bakoze hano ku ishuli bashaka amanota, banabujyane iwabo banabuhakorere kuko umuturage w’igihugu cyacu niwe wagakwiye kuzamuka mbere y’ibindi byose. Nabasabye ko ibyo bakorera aha ku ishuli, banabijyana iwabo. Nibatera imbere, n’umuturage azahazamukira.”

Uyu muyobozi anavuga ko noneho muri iri shuli bafite umwihariko, w’uko bashyizeho gahunda yo kujya bahiganwa n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’Afurika. Iyi gahunda ngo izahuza ibihugu 15, bikazahurira i Kigali mu kwezi kwa 11 kuva ku itariki ya 20 kugera kuri 23, umwaka wa 2018.

Umuyobozi w’abanyeshuli muri IPRC Huye Bimenyimana Augustin avuga ko bahize imihigo itandukanye izabafasha kwerekana ko biga mu ishuli ry’imyuga n’ubumenyingiro.

Yagize ati:” kugirango dutere imbere n’uko tuba dufite igenamigambi n’icyo tugamije kugeraho. Mubyo twahize, harimo no gufasha abaturanyi. Iyi mihigo rero, ikazabidufashamo.”

Uyu muyobozi w’abanyeshuli anavuga ko itorero ry’intore mu zindi, rifasha abanyesuli bashya kuko rituma biyumvanamo n’abandi.

Ishuli rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro koleji ya Huye, mubyo ryigisha harimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubwubatsi, amashanyarazi n’itumanaho, ubworozi bw’amatungo, ibijyanye n’ibihingwa, n’ibijyanye n’ubukanishi.

Iri shuli ryigamo abanyeshuli 1500, rikaba ryarakiriye abanyeshuli bashya 300. Icyumweru cyo kwakira abanyeshuli bashya cyatangiye kuwa 22/10/2018 kirangira kuwa 26/10/2018.

Umuyobozi w’abanyeshuli muri IPRC Huye Bimenyimana Augustin


























Emmanuel Rukundo/ RDN Huye.


      

Tanga igitekerezo

-->